AMAKURU MASHYA : FERWAFA Yirukanye umutoza Adel Amrouche w’Amavubi

Amakuru akomeje kuvugwa hirya no hino mu gisata k’imikino aravuga ko FERWAFA yasheshe amasezerano yayo n’umutoza mushya w’Amavubi Amrouche nyuma y’umusaruro mubi yagize mu mikino ibiri aheruka gukina yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

 

Uyu mutoza yari yasinye amasezerano y’Amezi 25 , gusa aza gutsindwa na Nigeria 2:0 anganya na Lesotho 1:1 imikono yose yabereye kuri Stade Amahoro.

Kuri ubu FERWAFA ntacyo iratangaza kukuba hashakwa undi umusimbura, cyangwa niba izaba ikomeje gutozwa n’umutoza Nshimiyimana Eric wari usanzwe wungirije, mu gihe u Rwanda rugifite urugendo rukomeye rwo gushaka tike y’igikombe k’Isi kizabera muri America muri 2026.

Kugeza ubu Africa y’Epfo niyo iyoboye itsinda n’amanota 13, u Rwanda ni urwa 2 n’amanota 8 rukurikiwe na Benin ya gatatu gusa yo ikaba ifite umwenda w’igitego kimwe, Nigeria iza ari iya 4 n’amanota 7, iya gatanu ni Zimbabwe, Lesotho zikaza iziherekeje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *