Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro azashyirwaho umukono n’Abaminisitiri tariki 27 z’uku kwezi.
Ibi bikubuye mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025.
Iri tangazo rivuga ko kuri uyu wa 18 Kamena 2025, amatsinda aturutse mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije umushinga w’amasezerano w’amahoro, abifashihwemo n’Umunyamabanga ushinzwe Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Allison Hooker.
Guverinoma ya US ivuga ko gutangiza iyi nyandiko biri mu murongo wo “kwitegura isinywa ry’amasezerano y’amahoro ku rwego rw’Abaminisitiri rizaba tariki 27 Kamena 2025 riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.”
Guverinoma ya America ivuga ko “Hashingiwe ku mahame yasinywe tariki 25 Mata 2025, aya masezerano yateguwe mu gihe cy’iminsi itatu yabayemo ibiganiro by’ingirakamaro birebana n’inyungu za Politiki, iz’umutekano, ndetse n’ubukungu.”
Aya masezerano arimo kandi ibirebana no kubaha ubusugire bw’Ibihugu ku mpande zombi, guhagarika imirwano, kwitandukanya, kurandura no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gusyiraho urwego rwa gisirikare ruhuriweho nk’uko rugenwa n’umushinga wiswe CONOPS (Proposed Concept of Operations) wo mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Aya masezerano kandi avuga ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo korohereza itahuka ry’impunzi ziri hanze y’Igihugu ndetse n’abakuwe mu byabo muri Congo bari imbere mu Gihugu.
Guverinoma ya America yatangaje ko impande zombi “DRC n’u Rwanda bashimiye umusanzu ukomeye uhuriweho na Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu gutera intambwe muri aya masezerano y’amahoro.’
America yavuze ko kandi itegereje ibindi biganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu bizabera i Washington bigamije kugera ku mahoro n’ituze mu karere.