AMAKURU MASHYA : Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakuwe mu makipe agomba kwitabira CHAN

Nyuma yuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze ikipe ya Sudani y’Epfo ibitego 2:1 mu mukino wo kwishyura, gusa bikaza kurangira amakipe yombi anganya ibitego 4:4 bitewe nuko umukino ubanza Sudani y’Epfo yari yatsinze  3:2, Amavubi yari yashyizwe ku rutonde rw’amakipe agomba kwitabira CHAN 2024.

Nyuma yo gushyirwa ku rutonde n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF, benshi batunguwe cyane no kubona urutonde ruvuguruye rw’iri shyirahamwe rutariho Amavubi.

FERWAFA, nayo ubwo Amavubi yashyirwaga kuri uru rutonde yatangaje ko ntakindi kintu cyemeza ko Amavubi yabonye itike bafite, uretse kuba barabibonaga ku rubuga rwa CAF gusa.

Benshi batekereje ko Amavubi ashobora kuba yarazamuwe no kuba yaratsinze ibitego byinshi hanze ubwo bakinaga na Sudani y’Epfo.

Nyuma yuko abantu babonye u Rwanda rutaje kuri uru rutonde, bakomeje kwibaza uko byaba byagenze, bibaza niba ku rutonde rwambere rwa CAF ariho hari harabayemo kwibeshya cyangwa niba urutonde rwa kabiri ari rwo rwabayemo kwibeshya, cyangwa se hakaba hari izindi mpinduka zabayeho zatumye bihinduka.

Gusa u Rwanda rufite andi amahirwe yuko rushobora kuzongera kuri uru rutonde bitewe nuko hari amakipe abiri abura kongerwaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *