Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuguruka amakuru avuga ku mubano wa Kimenyi Yves n’umugore Uwase Muyango Claudine nyuma yuko bamaze igihe babana gusa bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 2024.
Amakuru akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Muyango Claudine yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we Kimenyi Yves, n’ubwo bari bamaze amezi make bizihije isabukuru y’ubukwe bwaho.
Nyuma yuko aya makuru agiye hanze, uyu Muryango wabihakanye wivuye inyuma gusa hakomeje kugaragara ibimenyetso byerekana ko aba bombi baba baratandukanye koko.
Ikimenyetso Simusiga gikunze gutamaza benshi iyo batandukanye n’uko usanga habaho guhagarika gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse ugasanga n’amafoto yabo bombi batangiye kuyasiba.
Ibi rero bikaba byahereye kuri Muyango, kuko uyu mugore ubu yamaze gusiba amwe mu mafoto ye na Kimenyi ndetse ahagarika gukurikirana uyu mugabo ku rubuga rwa Instagram.
Gusa ubwo twakoraga iyinkuru, Kimenyi Yves yari agikurikirana Muyango kuri Instagram ndetse n’amafoto yabo akiriho.