Amakuru Mashya : Rayon Sports igiye kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko izava mu Gikombe cy’Amahoro mu gihe amategeko yaba atubahirijwe, ngo Mukura VS iterwe mpaga ku mukino ubanza wa ½ wahuje amakipe yombi ku wa Kabiri.

Bikubiye mu ibaruwa ndende iyi kipe yambara ubururu n’umweru yanditse kuri uyu wa 18 Mata 2025, ijuririra umwanzuro wo gukomeza umukino ubanza ku wa 22 Mata 2025, guhera ku munota wa 27 wari ugezeho ubwo wahagararaga kubera urumuri ruke rw’amatara.

Uko ibaruwa yose ya Rayon Sports yanditse:

Impamvu: Ubujurire ku cyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa

Banyacyubahiro, Tubandikiye tubagezeho ubujurire bwa Association Rayon Sports ku cyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amarushanwa ya FERWAFA cyo gusubiramo umukino wahagaritswe ku wa 15 Mata 2025 hagati ya Mukura Victory Sports FC na Rayon Sport FC, wabereye kuri Stade Huye.

Ubu bujurire bushingiye ku:

• Icyemezo cyo kuwa 16/04/2025 cya Komisiyo y’Amarushanwa ya FERWAFA;

• Isesengura ry’amategeko ya FERWAFA;

• Raporo za tekiniki yo kuya 15/04/2025 ygaragajwe yashyizweho umukono;

• Ibisobanuro ku mashusho ku byabaye mu kibuga n’uruhare rw’ikipe yakiriye umukino;

• Amategeko mpuzamahanga ya FIFA na CAF yerekeye uko force majeure/ Act of God isobanurwa n’uburyo amakosa y’uburangare akemurwa.

1. Gusesengura ijambo ‘force majeure / Act of God’ (Impamvu zidasanzwe zidashobora kwirindwa)

Mu gihe amategeko ya FERWAFA adatanga inyito ihamye ya ‘force majeure / Act of God’, FIFA na CAF zibisobanura nka “événement imprévisible, irrésistible et indépendant de la volonté des parties”.

Mu by’ukuri, ibisobanuro by’amakuru yagaragajwe muri raporo yo kuya 15/04/2025 kuri ‘incident overview on fuel shortage’ n’iyo mu ibaruwa mwatugejejeho yo ku ya 16/04/2025 ku bijyanye na short circuit/court circuit ku kibazo cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025 kuri Stade Huye ntibyujuje ibisabwa, ahubwo bigaragaza uburangare, kutitegura no kubura igenzura ry’ibikoresho.

• REG/EUCL,

• Akarere ka Huye,

Zakozwe zidahagarikiwe na komiseri w’umukino cyangwa impuguke (expert) yagenwe na FERWAFA, ikaba itakagombye gushingirwaho mu ifatirwa ry’ umwanzuro.

5. Uko Rayon Sports FC Ibibona

Rayon Sports FC ntabwo yemera umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’amarushanwa (Cas de force majeure/ Act of God) no ku cyemezo cyo gusubiramo umukino kubera ibi bikurikira:

• Icyemezo cyashingiye kw’ibaruwa ya Mukura VS yari yakiriye umukino; kuri raporo ya sosiyete itunganya Servisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL); ariko nk’uko biteganywa na reglement des competitions et annex Conformément aux articles 2(d), 15.3, 16.2 et 38.3 à 38.5;

• Raporo ya komiseri w’umukino ni yo yagashingiweho hafatwa umwanzuro w’ibyabaye;

• Ibaruwa twandikiwe yerekanye gusa ko komiseri w’umukino we n’abandi bayobozi b’umukino bavuye ku kibuga 19:04’ abashinzwe ibya tekiniki batarerekana impamvu yateye kuzima kw’amatara.

• Ibaruwa ya Mukura ntikwiye gushingirwaho mu ifatwa ry’umwanzuro kuko ntaho twigeze tugaragarizwa ko byasabwe na FERWAFA kandi Mukura ar iyo irebwa n’ikibazo mu gihe Rayon Sports itahawe amahirwe yo gutanga ibitekerezo cyangwa kumvwa bityo haba habayemo kubogamira uruhande rumwe.

• Raporo y’ impuguke zakozwe gusa n’ impuguke z’ akarere ka Huye (akaba Umufatanyabikorwa wa Mukura VS) ntiyakagendeweho mu gufata umwanzuro mu gihe itakozwe n’impuguke zigenga;

• Raporo ya sosiyete itunganya Servisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) uretse ko nta naho iteganywa mu mategeko agenga amarushanwa ariko ntaho bigaragara ko yaba yarasabwe n’urwego rubishinzwe;

Iki cyemezo:

• Kinyuranye n’amahame y’uburinganire mu irushanwa (Contrario aux principes d’équité et d’égalité des chances dans la compétition.);

• Kinyuranye n’amategeko ya FERWAFA, CAF na FIFA ashyira inshingano ku makipe yakiriye umukino mu gihe habaye uburangare butari force majeure/ Act of God;

• Gishobora gusubiza inyuma icyizere cy’abakunzi ba ruhago

• Amategeko y’amarushanwa ntabwo akwiye guhonyorwa nkana cyangwa kutubahirizwa mu gihe abanyamuryango bose babyemeranyijeho.

6. Ibyemezo bya CAF/FIFA Amategeko mpuzamahanga agena ko:

• Iyo nta force majeure/ Act of God yemewe, ikipe yakiriye umukino igomba kubihanirwa;

• Umukino ntugomba gusubirwamo

7. Icyifuzo cya Rayon Sports FC Rayon Sports FC isaba:

1. Gushyira mu bikorwa ingingo ya 38.3 ya amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, Rayon Sports igahabwa intsinzi ku bitego 3-0 (mpaga);

2. Guhakana icyemezo cyo gusubiramo umukino;

3. Kutemera ibisobanuro bitagenwe n’amategeko ya FERWAFA cyangwa bidahuye n’icyemezo cyemewe cya force majeure/act of God;

4. Kugendera ku mahame ya Coupe de la Paix yagenewe gutanga ubutumwa bw’amahoro bityo football yakabaye intangarugero no gutanga icyizere cy’uko amategeko akurikizwa mu mucyo, mu buringanire n’ubunyamwuga.

Mu gihe amategeko agenga amarushanwa yaba adakurikijwe Rayon Sport FC ntiyiteguye gukomeze irushanwa ry’ Igikombe cy’ Amahoro (2024-2025).

Turabashimiye uburyo mwakiriye ubujurire bwacu. Twiteguye gutanga ibisobanuro, ibimenyetso byisumbuye kandi twiteguye kuzakomeza gushaka ubutabera bunogeye ku zindi nzego zirebwa no gukemura amakimbirambirane mu mupira w’amaguru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *