Amakuru Mashya! Umu-DASSO yakuyemo inda y’umugore utwite

Umu-DASSO yakuyemo inda y’umugore utwite

Igikorwa cy’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyingiro cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe cyateje imvururu hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, aho umwe mu baturage yashinje umukozi wa DASSO kumukuriramo inda, bituma abaturage batera umurenge.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyingiro n’urwego rwa DASSO bari mu gikorwa cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kibuguzo. Ubuyobozi bukihagera bwarwanyijwe n’abaturage.

Umwe mu baturage yabwiye Isango Star ati:”Aho kugira ngo abaturage bahature, nibahasenye hose umudugudu uvemo!”

Undi yagize ati:“biratangaje, mbese ubu agahinda dufite ni indengakamere. Abayobozi niba ari ruswa bashaka batubwira ko ruswa yagarutse mu gihugu. Aka ni akarengane, abaturage twese ni nkaho twakwiyahuye tugashobora tukareka bakayobora ibituro ahari!”

Hari abavuze ko bamwe mu baturage bavugururaga amazu yabo kuko hagejejwe ibikorwaremezo nk’amashanyarazi. Nyamara, ntibyabujije ko n’inzu yubakiwe Serugendo nk’utishoboye yasenywe, bayikuraho amabati.

Umwe ati:” Kuki inzu yiyubakiye bayisenye, iyo bamuhaye yo ntibayisenya? Nibayisenye nayo!”

Ibyo byakurikiwe n’akaduruvayo, abaturage benshi bagana ku biro by’Umurenge wa Shyingiro, barimo n’umugore washinjaga umukozi wa DASSO kumukuriramo inda. Uwo mubyeyi ubu ari ku Kigo Nderabuzima cya Shyingiro.

Umuturage umwe ati:” Dasso yamukubise hasi afite inda! None n’umwana uri mu nda avemo.

Inzego za gisirikare, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bihutiye kuhagera kugira ngo bahoshe ibyo bibazo ndetse buganiriza n’abaturage.

Hanyurwabake Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyingiro, yavuze ko bahohotewe.

Ati: “Abaturage badukurikiye ndetse mwabonye ko bashobora gukora n’urugomo, mwabonye ko baturwanyije.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *