Amakuru Mashya! Umuhanzi Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni kumurongo’ yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure amutera inda

Umuhanzi Nzabahayo Silas wamamaye nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry wemeje ko Silas yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025.

Ati “Ni byo kokoko, Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda.”

Silas ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ nyuma yo gutabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Silas azwi mu ndirimbo nka ‘Ntiwabibatumye’ n’izindi nyinshi akunze gukoresha mu buryo bwo kubwiriza ijambo ry’Imana.

Silas wamamaye nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *