Amakuru yihutirwa: Ibiganiro byagombaga guhuza AFC/M23 na Leta ya DRCongo ntibikibaye

Ibiganiro byari guhuza intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 byari kubera muri Qatar guhera kuri uyu wa 9 Mata 2025, byasubitswe.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko impamvu yatumye ibi biganiro bisubikwa itamenyekanye, kandi ko indi tariki byimuriweho itazwi.

Icyamenyekanye ni uko byageze tariki ya 7 Mata, yaba ku ruhande rwa Leta ya RDC cyangwa urwa AFC/M23, nta rurakira ubutumire bwa Qatar bwo kujya muri ibi biganiro.

Mu cyumweru gishize, intumwa z’impande zombi zari muri Qatar. Icyo gihe zagiranye ibiganiro byatumye AFC/M23 ikura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi.

Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.

Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko inzira ya politiki ari yo yakemura ikibazo cya Leta ya RDC ndetse n’abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Tariki ya 27 Werurwe, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John bagiye i Doha, baganira na Leta ya Qatar ku byifuzo byabo.

 

Icyo gihe, intumwa z’u Rwanda na RDC zari muri Qatar, ziganira ku buryo aya makimbirane yahagarara, cyane ko yahungabanyije umubano w’ibihugu byombi.

 

Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *