Ad
Ad
Ad
Ad

Amashusho y’umumotari yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yibyo yakoreye camera yo ku muhanda ‘Sofia’ ibafotora igihe bari mu makosa – VIDEWO

Amashusho mashya y’umumotari yakoze igikorwa gitangaje ku muhanda ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Ayo mashusho magufi ari guhererekanwa na benshi, agaragaza umumotari wambaye umwambaro w’abamotari n’ingofero ibaranga, aho yagaragaye atereye ivi imbere ya camera yo ku muhanda izwi nka Sofia maze ayihereza indabyo.

 

Icyo gikorwa cyabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagifata nk’urwenya rusekeje, abandi bakibona nk’uburyo bwo kugaragaza akababaro abamotari bafite kubera amande baterwa n’izo camera. Mu buryo busanzwe, gutera ivi no guha umuntu indabyo ni ikimenyetso cy’urukundo cyangwa icyifuzo cyo kubana, bikaba byumvikanisha ko uwo mumotari yabigenje nk’ushaka “gukundisha” camera ya Sofia kugira ngo ireke kumuhora inyuma.

Izi camera za Sofia zashyizwe mu mihanda myinshi mu gihugu mu rwego rwo gukurikirana imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga, zirimo moto n’imodoka. Zifotora abatanyura ku mategeko, nka serivisi yo gufasha mu kurwanya impanuka n’uburangare mu muhanda. Icyakora, bamwe mu bamotari bavuga ko izi camera zibarembeje, kuko zibatwara amafaranga menshi y’amande, rimwe na rimwe ngo kubera amakosa atari ku bushake.

Nubwo hatigeze hatangazwa aho ayo mashusho yafatiwe cyangwa irengero ry’uwo mumotari, benshi mu babibonye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ari ubuhanga bwo kugaragaza ibitekerezo n’ububabare mu buryo busekeje.

Ibi bikomeje gushimangira ko abamotari n’abandi batwara ibinyabiziga bakwiye kongererwa ubumenyi ku mategeko y’umuhanda no gushishikarizwa kwitwararika, ariko na none hakabaho uburyo bwo gusuzuma niba ibihano bitangwa bitarenga ku bubasha bw’abaturage.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *