Ad
Ad
Ad
Ad

“Amashusho y’urukozasoni ya Dj Brianne ari kuryamana n’umugore w’umugabo w’ubatse” Yago – “Ntabwo mfite” Dj Brianne yavuze – VIDEWO

Nyuma y’igihe gisa n’icy’ituze, umwuka mubi hagati ya Yago Pon Dat na DJ Brianne wongeye gufata indi ntera, nyuma yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Yago yagaragaye mu kiganiro yakoze kuri Instagram Live ari kumwe na TheCat, aho yihanije DJ Brianne amusaba kudakomeza kumuvugaho, amwihanangiriza ko naramuka abikoze azashyira hanze amashusho amushinja kwangiza ingo z’abandi.

Yagize ati: “Mfite amashusho ane amugaragaza ari kuryamana n’umugore w’umugabo w’ubatse ari gusenya ingo z’abandi bantu. Naramubabariye ariko ni gasopo ya nyuma.”

Yago yemeje ko DJ Brianne yamusabye imbabazi ariko abona ko atari azikuye ku mutima, ahubwo ari ubwoba. Ati: “Ni ugukoma rutenderi, Kigali ntazongera kuyinyuramo.”

Nyuma y’aya magambo, DJ Brianne ntiyacuritse, nawe yifashishije Instagram Live agenera Yago ubutumwa bukomeye, amusaba ko niba koko afite ayo mashusho yayashyira hanze aho gukomeza kumukangisha.

Yagize ati: “Fata ayo mashusho uyashyire hanze, sinagutinya, nta n’imbabazi nkwinginze.”

DJ Brianne yanagaragaje ko ababajwe no kuba imbabazi yasabye zitarashingiweho n’ubwumvikane, ahubwo zifatwa nk’ikimenyetso cy’ubwoba.

Uyu mubano umaze igihe uvugwamo amahane n’ibitutsi ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bikomeje kugaragaza uburyo ibyamamare mu myidagaduro y’u Rwanda bishobora kugirana amakimbirane agaragara mu ruhame, rimwe na rimwe bigateza impungenge ababakurikira. Reba Video

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *