Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ikomeje gushaka uko yazamura urwego rwayo yinjiza amaraso mashya, cyane cyane abakinnyi bakiri bato bakina hanze y’igihugu. Muri urwo rwego, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina i Burayi, Claude Kayibanda na Darryl Nkurikiyimana, bamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa gicuti izakina na Algeria muri Kamena 2025. Abo bombi bamaze kugera i Kigali aho bari mu myiteguro y’uwo mukino utegerejwe n’Abanyarwanda benshi.
Claude Kayibanda: Umukinnyi ukina hagati muri Luton Town FC (U Bwongereza)
Claude Kayibanda ni umwe mu bakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda baba mu mahanga ariko bafite umuhate wo gukinira igihugu cyabo. Yavutse ku itariki ya 28 Gicurasi 2006 mu Bwongereza, ku babyeyi b’Abanyarwanda. Yatangiye umupira akiri muto, aho yanyuze mu ishuri ry’umupira rya Focus Football, mbere yo kwinjira muri Luton Town FC mu 2018.
Mu myaka micye ishize, Kayibanda yanyuze mu byiciro byose by’iyi kipe yo mu Bwongereza — U13, U18, kugeza kuri U21, aho aherutse no gutsindira ikipe ye igitego mu mukino barushwamo na Burnley. Ku myaka 18 gusa, amaze kugaragaza ko ari umukinnyi ushoboye, akaba akina cyane mu kibuga hagati nk’uzibira (defensive midfielder), ariko no mu bwugarizi arabishobora.
Mu kwezi kwa Nzeri 2024, yasinyiye Luton Town amasezerano nk’umukinnyi uri mu rugendo rwo kwiteza imbere. Ubu, ari mu Rwanda aho yitezweho kugaragaza impano ye mu mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algeria.
Darryl Nkurikiyimana: Umusore ukina mu bwugarizi muri FC Dender (U Bubiligi)
Undi mukinnyi mushya mu Mavubi ni Darryl Nkurikiyimana, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka @drk_4.0. Yavutse ku itariki ya 24 Gicurasi 2005, akaba afite imyaka 20. Akina mu bwugarizi, cyane cyane nk’umukinnyi wo hagati mu bwugarizi (central defender), ariko ashobora no gukina nk’ukina ku ruhande rw’ibumoso (left back).
Darryl akinira FC Dender, ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi (Jupiler Pro League). Mu mwaka ushize w’imikino, yayoboye ikipe y’abatarengeje imyaka 21 ya Dender nk’umukapiteni, ayikinira imikino 24. Ibi byatumye azamurwa mu ikipe nkuru muri Mutarama 2025, nubwo atarabona umwanya uhagije wo gukina mu buryo buhoraho.
Nubwo akiri muto, Darryl azwiho ubwitonzi, imbaraga n’ubushobozi bwo gusoma neza umukino. Ubu ari i Kigali, aho ari kumwe n’abandi bakinnyi bato bahamagawe kugira ngo bitegure umukino wa gicuti na Algeria.
Impinduka zitezwe mu Mavubi
Kwitabazwa kwa Claude na Darryl ni ikimenyetso ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igamije ejo hazaza hafite icyerekezo. Abo bakinnyi bafite ubunararibonye bwo gukina ku rwego rwo hejuru mu makipe yo mu Burayi, kandi bafite ubushake bwo gukorera igihugu.
Amavubi agiye guhura na Algeria, ikipe ikomeye ku mugabane wa Afurika, bikaba ari amahirwe yo kwipima ku rwego rwo hejuru no gukomeza kubaka ikipe izaramba. Abanyarwanda benshi bateze amaso ku mbaraga z’aba basore bashya bashobora kuzaba inkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu mu myaka iri imbere.
Claude Kayibanda na Darryl Nkurikiyimana ni impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bari gukura neza ku mugabane w’i Burayi. Kuba barahisemo gukinira u Rwanda ni intambwe ikomeye ku ikipe y’igihugu, kandi ni ikimenyetso cy’uko hari icyizere mu rubyiruko rwarwo.