Umunya-Canada ufite inkomoko mu Rwanda, Josh-Duc Nteziryayo, ari mu bakinnyi bahamagawe n’Ikipe y’Igihugu ya Canada y’Abatarengeje imyaka 17 bazifashishwa mu mwiherero uzabera muri Espagne.
Ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Canada ryahamagaye abakinnyi b’ikipe y’abato bazifashishwa mu mikino iri imbere.
Mu bongeye kugaragara kuri uru rutonde harimo Josh-Duc Nteziryayo ukina mu bwugarizi ndetse no mu kibuga hagati, akaba asanzwe akinira umupira w’amaguru mu irerero ryo muri icyo gihugu rya CF Montréal Academy.
Umubyeyi we, Iradukunda Liliane, akunze kugaragaza ko umuhungu we ari umukinnyi mwiza, ndetse yishimira intambwe akomeje gutera mu mupira w’amaguru.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Gutoranywa mu bahagararira igihugu cyawe ni icyubahiro kuri wowe, ndetse n’umuryango wose ukaba utewe ishema no kuba wambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu. Twese tukuri hafi.”
Iradukunda kandi yavuze ko umuhungu we ari umukinnyi mwiza bityo abareberera ruhago mu Rwanda bagakwiye gutangira kumutekerezaho.
Ikipe y’Igihugu ya Canada y’Abatarengeje imyaka 17 izerekeza muri Espagne, aho izakinira imikino irimo izayihuza n’u Buyapani ku itariki ya 5 ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America ku ya 7 Kamena 2025.