Ku mu si w’ejo hashize nibwo i Kinshasa habaye imyigaragambyo idasanzwe, aho Abanye-Congo bateye ambasade z’abanyamahanga ziri mu mujyi wa Kinshasa, barazisenya, barasahura ndetse bangiza byinshi.
Aba Banye-Congo bateye izi ambasade mu rwego rwo kwamagana ifatwa rya Goma ndetse bagirango batere ingabo mu bitugu abasirikare ba Congo n’abandi bari kubafasha.
Gusa igitangaje nyuma yo gukora ibi byose, Abanyarwanda nibo babigeretsweho, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ungirije ushinzwe umutekano muri leta ya Congo Kinshasa.
Uyu Minisitiri wungirije wa RDC ushinzwe umutekano mu gihugu avuga ko ambasade zagabweho ibitero, ndetse zigasahurwa , … ari Abanyarwanda babikoze bitwikiye ikivunge cy’abanyekongo bigaragambyaga ngo batere ingabo mu bitugu FARDC na Wazalendo ziri ku rugamba i Goma.
Gusa nyuma yo gutangaza ibi benshi ntibakomeje kubivuga rumwe, ndetse bakomeza kugaragaza ko Abayobozi ba Congo babeshya n’ibigaragarira amaso ya bose.Reba video
Combien d’infiltrés rwandais avez-vous appréhendés à Kinshasa, Madame?
______________Uyu Minisitiri wungirije wa RDC ushinzwe umutekano mu gihugu avuga ko ambasade zagabweho ibitero, zasahuwe, … ari “Abanyarwanda babikoze bitwikiye ikivunge cy’abanyekongo bigaragambyaga ngo… pic.twitter.com/P23F3Td9RV
— Oswald Oswakim (@oswaki) January 28, 2025