America yatangiye guhambiriza abimukira bari muri iki gihugu ibasubiza mu bihugu byabo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye guhambiriza abimukira bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu mugambi wa Perezida Trump wo kubaca muri icyo gihugu.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika, Karoline Leavitt, abinyujije kuri X yatangaje ko indege zicyura abimukira bari muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko zatangiye kubatwara.

Ati “Perezida Trump ahaye Isi yose ubutumwa bukomeye kandi busobanutse. Niba winjiye muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko uzahura n’ingaruka zikomeye”.

Amafoto y’abimukira b’imfungwa yashyizwe hanze abagaragaza bagiye kurizwa indege z’igisirikare cya Amerika, BBC ikavuga ko hatatangajwe aho amatsinda abiri byatangiriyeho yerekeje.

Perezida Trump akimara kurahirira kuyobora Amerika yasinye iteka rihagarika gahunda yo kwakira abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu, avuga ko igihugu kitagifite ubushobozi bwo kwakira abimukira n’impunzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *