Amezi 6 y’igerageza kubifuza kurushinga mbere yo kubana!  Ibaruwa y’umuturage wo mu Karere ka Gisagara yandikiye Inteko Ishinga Amategeko yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga 

Bikorimana Jean Bosco, utuye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe, Akagari ka Gahabwa, yandikiye Madame Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, amusaba ko hashyirwaho itegeko ryemerera abashaka kurushinga guhabwa amezi atandatu y’igerageza (trial period) mbere yo kubana nk’abashakanye byemewe n’amategeko.

Mu ibaruwa yanditse, Bikorimana avuga ko ashingiye ku Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango, cyane cyane ingingo ya 166, abona ari ngombwa ko abantu bahawe umwanya wo kubanza kumenyana bihagije mu buryo bwimbitse mbere yo gutangira kubana nk’umugabo n’umugore.

Yagize ati: “Ndabona byafasha abantu kumenyana neza, banamenye neza niba ibyo kubana babishobora, kuko hari abashakana batarakundanye bihagije, bikaba intandaro y’amakimbirane n’itandukana (divorce).”

Uyu muturage akomeza asobanura ko mu bindi bice by’ubuzima busanzwe, abantu bahabwa igihe cy’igerageza mbere yo guhabwa inshingano z’igihe kirekire. Ati:

  • “Umukozi wa Leta ahabwa amezi atandatu y’igerageza mbere yo guhabwa amasezerano y’akazi ya burundu;
  • Umucuruzi n’umuguzi bahabwa amezi 12 yo kugerageza igicuruzwa bafite n’uburenganzira bwo gusubizwa amafaranga igihe batishimiye serivisi;
  • Kuki rero abashakanye batabanza guhabwa igihe nk’icyo cyo kwisuzuma no kwemeza ko koko bashoboye kubana?”

Yongeraho ko igihe cy’igerageza cyafasha abantu kumenya imyitwarire y’abo bagiye kubana nabo, kumenya niba bahuza mu mico, imyemerere, imyifatire, n’ibindi by’ingenzi bituma urugo ruramba. Yemeza ko ibi byafasha kugabanya cyane ikibazo cy’ubwumvikane buke mu ngo ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku muryango.

Bikorimana asoza asaba ko iyi gahunda yazashyirwa mu mategeko y’u Rwanda, kugira ngo izajye ifasha abantu kurushinga bafite ubushishozi, kandi bafite ishingiro rihamye ryo kubana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *