Apotre Dr Paul Gitwaza yakumiriye ku ruhimbi abasore batoboye amatwi n’abafite dreadlocks ndetse n’inkumi zambara amapantaro

Apotre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Ministries n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, yatangaje ko abakobwa bambaye amapantalo n’abasore bafite dreadlocks cyangwa amaherena batemerewe gukorera ku ruhimbi mu rusengero. Yavuze ko ibyo binyuranyije n’indangagaciro za gikristo n’ibyanditswe byera.

Ku wa 7 Ukuboza 2024, ubwo Apotre Gitwaza yari mu ivugabutumwa i Brisbane muri Australia, yibukije abakristo ko Imana ari nyir’Isi n’ibiyirimo. Yashishikarije abitabiriye ibiterane kurangamira ingoma y’Ijuru no guharanira kuba intangarugero mu myitwarire n’imyambarire bihesha Imana icyubahiro.

Apotre Gitwaza yasabye abashumba n’abakristo bose gushyira igitsure ku myambarire ikwiye mu rusengero. Yagize ati: “Abakobwa bagomba kwambara amajipo meza kandi atunganye, kuko amapantalo abafashe yangiza isura y’ubutagatifu bw’urusengero. Nta mukobwa uzaza hano yambaye ipantalo ajye ku ruhimbi!”

Yavuze ko abasore bafite dreadlocks cyangwa bambaye amaherena badakwiye gukorera ku ruhimbi, kuko ibyo bijyana n’imyemerere idahesha Imana icyubahiro, by’umwihariko idini rya Rastafari. Yasabye ababyeyi kubigisha imyambarire ikwiriye umukristo, yirinda ikintu cyose cyatuma urubyiruko rutandukira indangagaciro za gikristo.

Mu gusobanura impamvu y’ibi bibuza, yatanze urugero rwa Samusoni, umunyabigwi wa Bibiliya wabuze imbaraga kubera umusatsi wakoreshejwe nabi. Yashoje asaba urubyiruko guhindura imyambarire n’imyitwarire bihesha Imana icyubahiro, ati: “Nimuharanire kugira imitima isukuye no kubaha Imana. Mwe guhinduka nk’Isi, ahubwo mwubahirize ijambo ry’Imana.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *