Ruboneka Jean Bosco, umukinnyi wo hagati ukinira ikipe ya APR FC, ari mu ntego za Azam FC yo muri Tanzania, nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda. Amakuru aturuka ahizewe yemeza ko iyi kipe yo muri Tanzania yiteguye gutanga asaga miliyoni 105 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo imwegukane.
Naftali Mugoyi, ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri Azam FC, aherutse kugaragara kuri Stade Amahoro ubwo APR FC yatsindaga Musanze FC ibitego 3-1, harimo n’ibya Ruboneka. Mugoyi yari yoherejwe na Azam gukurikirana uyu mukinnyi by’umwihariko, maze imyitwarire ye mu kibuga ikaba yarabashimishije cyane.
Nk’uko amakuru abivuga, Azam FC yamenyesheje Mugoyi ko yiteguye gutanga miliyoni 200 z’amashilingi ya Tanzania, angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 105. Aya mafaranga arimo amafaranga yo kugura Ruboneka muri APR FC n’andi ajyanye no kurangiza amasezerano ye yari agifitanye n’iyo kipe y’ingabo z’igihugu.
Biragaragara ko Ruboneka Jean Bosco akomeje gukurura amaso y’amakipe akomeye mu karere, cyane cyane nyuma y’uko yitwaye neza mu mikino itandukanye ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa.