APR FC yamaze kwibikaho umukinnyi

APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika zikomeje kugura abakinnyi zizakoresha mu mwaka w’imikino utaha. Kugeza ubu Musore Prince ni we wamaze gutangazwa n’umukinnyi mushya wa Gikundiro, ariko hari andi mazina menshi avugwa mu makipe yombi.

Umukinnyi wo hagati Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC, yamaze kumvikana na APR FC nk’uko byatangajwe na Kalisa Bruno Taifa ukurikiranira hafi cyane amakuru yo muri iyi kipe.

Ngabonziza ari mu Banyarwanda beza bakina imbere ya ba myugariro ndetse ni we wabanzaga mu kibuga mu mikino ya CHAN, Amavubi aheruka gukina mu Ukuboza.

Kuri uyu mwanya, APR FC ifiteho Dauda Yussif gusa nyuma y’uko Pitchou na Taddeo Lwanga basoje amasezerano ndetse byitezwe ko izatandukana na Mugiraneza Frodouard wari ugifite undi mwaka umwe.

APR imaze igihe yarumvikanye n’Umunya-Uganda, Ronald Ssekiganda, ariko ntibiramenyekana neza niba azayikinira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *