APR FC yavuze ku wahoze ari umukozi wayo bikekwa ko yatorotse nyuma yuko miliyari 1.5Frw aburiwe irengero

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganywa, yavuze ko iyi kipe idafite amakuru ku bivugwa ko Kalisa Georgine wahoze ashinzwe umutungo yaba yaratorotse ahunze ibyo yabazwaga ku mafaranga yanyerejwe.

Itoroka rya Kalisa Georgine ryatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho uyu mugore wigeze kuba Umunyamabanga w’Agateganyo wa APR FC byavugwaga ko yatorotse kubera ko hari miliyari 1,5 Frw basanze yarahombye, ni nyuma yo kumukorera igenzura ry’umutungo (audit).

Amakuru avuga ko Kalisa Georgine yakorewe ’audit’ hagati ya tariki 22 na 24 Mutarama 2025, aho yari bukomeze kubazwa iby’amafaranga yabuze tariki ya 27 Mutarama. Icyakora ngo baje kumutegereza baramubura aho bivugwa ko yaba yarerekeje muri Canada.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganywa, yavuze ko atazi ibyo gutoroka kwa Georgine gusa yemeza ko habayeho igenzuro ry’umutungo.

Ati “Birumvikana nk’ahandi hose habayeho igenzura ry’umutungo ku bakozi, ariko sinkeka ko byatuma Georgine agenda kuko ni ibintu bisanzwe.”

Yongeyeho ati “Nta makuru mfite (y’itoroka rye). Aramutse atari mu Rwanda ubwo byaba biterwa n’ubushake bwe kuko abifitiye uburenganzira.”

IGIHE yagerageje kuvugisha Kalisa Georgine kuri telefoni ariko ntibyadukundira.

Uyu muyobozi yirinze kugira icyo avuga ku ngengo y’imari ikoreshwa na APR FC, aho byari byavuzwe ko igera kuri miliyari 6 Frw, ashimangira ko bafite ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere iyi kipe, bityo ko bagikeneye amikoro ahagije.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *