Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike ishize atawe muri yombi akekwaho guhohotera abakobwa yafungiranye mu nzu.
Uyu munyarwenya yatawe muri yombi tariki ya 20 Nyakanga 2025 aho byatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Icyo gihe Burikantu yari akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru yirekurwa ry’uyu munyarwenya yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 bitangajwe na nyirubwite abinyujije ku mbugankoranyambaga ze.
Yanditse ati: “Ubu ndimo guhumeka umwuka w’Inyarugenge.”
Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko uyu munyarwenya yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Kuvugisha uyu munyarwenya ntibyadukundiye gusa abari hafi ye ndetse n’ababonanye na we akiva muri kasho bemeza ko adashaka kuvugana n’itangazamakuru.