Robertinho, wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, arashaka kugaruka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu buryo bwihariye. Intego ye ni imwe: gutoza Police FC, hanyuma akazahura na Rayon Sports mu kibuga, ayitsinde ayereke ko yamwibeshyeho ubwo yamusezereraga.
Uyu mutoza w’Umunya-Brésil wigeze guhesha Rayon Sports igikombe cy’Irushanwa ry’Amahoro, ndetse akanayigeza ku rwego rushimishije mu mikino nyafurika, avuga ko uburyo yagiye avamo atahawe agaciro kari akwiye. Nubwo atagaragaza inzika, Robertinho avuga ko yifuza guhangana na Rayon Sports mu kibuga, biciye mu ikipe ya Police FC, kugira ngo ibihe byamubayeho abihindure imbarutso y’intsinzi.
“Rayon Sports ni ikipe nkunda, ariko sinakwiyibagiza uko natandukanye na yo. Nifuza ko naba umutoza wa Police FC, nkayubaka, nkayifasha gutsinda, hanyuma umunsi tuzahura na Rayon, nerekane ko yambuze icyizere imburagihe,” Robertinho yabivuze mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru.
Robertinho ashimirwa na benshi uburyo yamenyereye vuba umupira w’u Rwanda, uburyo yitwara mu kibuga no gukorana n’abakinnyi be. Icyakora, kuva yava muri Rayon Sports, ntiyigeze ahabwa indi kipe yo gutoza mu Rwanda, nubwo abafana benshi bagikumbura uburyo yatozaga.
Yongeraho ati: “Ndashaka kugaruka mu Rwanda. Nzi ko Police FC ari ikipe ikomeye kandi ifite ubushake bwo kugera kure. Nizeye ko nzahabwa amahirwe, nkongera kwereka Abanyarwanda ko ubushobozi bwanjye butigeze bushira.”
Kugeza ubu, Robertinho arategereje amahirwe yo kongera kugaruka muri shampiyona y’u Rwanda, ariko avuga ko igihe nikigera, azabikora atuje, mu kinyabupfura, ariko ntagatinye guhura n’abamuciye intege, akabereka ko bari bamwibeshyeho.