Ikipe ya Mukura Victory Sports yareze Manishimwe Djabel muri RIB nyuma yo gutanga sheki ebyiri zitazigamiye mu kwishyura amafaranga bari bumvikanye.
Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Djabel yari umukinnyi wa APR FC ariko atizwa muri Mukura VS. Iyi kipe yamuhaye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bumvikana ko naramuka abonye ikipe nshya azasubiza Mukura miliyoni 8.
Nyuma y’igihe gito, Djabel yabonye ikipe nshya yo muri Algeria yitwa USM Khencela, maze Mukura imwaka ayo mafaranga.
Icyo gihe Djabel yatanze sheki ebyiri mu bihe bitandukanye: imwe ya miliyoni 6 n’indi ya miliyoni 2, zibaruwe kuri konti ye iri muri Zigama CSS.
Iyo Mukura yashakaga kubikuza ayo mafaranga, basanze izo sheki nta mafaranga ariho. Ibi byatumye bashakisha uburyo bwo kumwishyuza, ariko Djabel ntiyaboneka kuko yari hanze y’u Rwanda.
Mu kwezi gushize, ubwo yagarukaga mu Rwanda aje gukinira Amavubi, Mukura yahise imurega muri RIB.
Mu kwisobanura kwe, Djabel yemeye ko afite uwo mwenda, avuga ati: “Ayo mafaranga ndayemera […] Mbafitiye umwenda.”
Ku bijyanye no kuregwa muri RIB, Djabel yabwiye SK FM ati: “Nta muntu wo muri RIB uramvugisha.”
Gutanga sheki itazigamiye bihanwa n’ingingo ya 373 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ivuga mu gika cya 1 n’icya 40 ko ; umuntu wese utanga, abizi, sheki itazigamiwe n’uwemera, abizi neza, kwakira sheki (cheque) itazigamiwe bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki; n’ibindi umucamanza ashobora gutanga nkuko itegeko ribiteganya.
Naho ingingo ya 374 ivuga ko umuntu wese utanga sheki itazigamiye, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.
Uyu mukinnyi yemera kwishyura amafaranga afitiye iyi kipe gusa akavuga ko azayatanga yabanje kwicarana na Mukura na APR FC yari yamutije muri iyo kipe.