Umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, Asinah yatanze ikirego arega umugabo w’Umunya-Eritrea amushinja ko yamukubise urushyi nyuma y’uko bananiranywe mu gihe bari bavuye gusangira.
Amakuru atangazwa n’inshuti za hafi za Asinah yahamije ko yamaze kwegera Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho yasabye ko hatangizwa iperereza ku gikorwa cy’ihohoterwa cyakorewe kuri we.
Bitangazwa ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025, ubwo Asinah n’uwo mugabo basanzwe baziranye, bari bagiye gusangira. Nyuma yo kugirana ibihe byiza, byarangiye bashyamiranye bari mu modoka bagiye gutaha.
Nk’uko amakuru abivuga, ubwo bari mu nzira bataha, umugabo yamusabye ko bajyana iwe bakagirana ibihe byihariye, ariko Asinah yanze ko bajyana maze, amusaba ko bamusiga aho bari bageze akitahira.
Uwo mugabo bivugwa ko yahise yemera kumugeza aho, ariko ubwo Asinah yari agiye gusohoka mu modoka, yatunguwe no gukubitwa urushyi, nk’uko abivuga.
Asinah yemereye itangazamakuru ko yashyikirije RIB ikirego, ariko yanze kugira byinshi atangaza ku byabaye, avuga ko yamaze kubishyikiriza inzego zibishinzwe.
Kugeza ubu RIB ntiratangaza ku mugaragaro amakuru yerekeye iki kibazo, ariko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko hari gukorwa iperereza.