Ba-Rayon iyi offer ya Sadate murayemera? Munyakazi Sadate yatangaje ku mugaragaro umubare w’ama-miliyari yiteguye gushora muri Murera

Sadate Munyakazi yagaragaje ubushake bwo gushora amafaranga menshi muri Rayon Sports, aho yatanze offer ya miliyari 5 ifite amabwiriza azwi nk’“Offre ya Zahabu kuri Murera.”

Ibikubiye muri iyi Offer

  1. Miliyari 1 izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihabwe agahimbazamusyi.
  2. Miliyari 1 izishyurwa amadeni y’ikipe kugira ngo haboneke ubukungu butajegajega.
  3. Miliyari 3 zizashorwa mu ikipe mu gihe cy’imyaka 3, bivuze miliyari 1 buri mwaka.
  4. Fan Club zizakomeza kubaho ariko nta musanzu zizongera gutanga; ahubwo Sadate azajya azisura bakorane ibirori.
  5. Ubuyobozi buzashyirwaho bugizwe n’abashoye amafaranga menshi muri Murera.
  6. Abafatanyabikorwa ba Rayon Sports, cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru, bazahabwa serivisi z’agahebuzo.
  7. Hazashyirwaho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo, bikuraho kugendera ku maradiyo amwe n’amwe.
  8. Ikipe izahabwa ibyangombwa byose by’ibanze kugira ngo ibe igikoresho cy’ibanze cya siporo nyarwanda.
  9. Nyuma y’imyaka 3, hazashorwa izindi miliyari 5 kugira ngo ikipe ikomeze gutera imbere, hanashinzwe andi makipe nka Volley, Basket, Amagare, n’izindi disciplines.
  10. Rayon Sports izajya ikina imikino mpuzamahanga igendera mu Private Jet ya Sadate, ifite Bus igezweho, Ambulance 2, Staff Van 2, Moto ebyiri ziyatangira imbere.

Ibyitonderwa (NB):

  • Iyi offer izamara igihe kugeza ku wa 25 Ukuboza 2025, aho Sadate yifuza kwizihiza isabukuru ye ari kumwe n’abakunzi ba Rayon Sports.
  • Mu gihe ibiganiro byibanze bitanga ikizere, azahita ashyira muri Rayon Sports miliyoni 100 zo gufasha ikipe kurangiza shampiyona neza.
  • Niba ikipe itwaye igikombe, offer iziyongeraho 20%; niba itagitwaye, offer izagabanukaho 20%.

Ba-Rayon, iyi offer murayemera?

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *