Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hasakazwa amashusho y’urukozasoni y’abakobwa bayobowe na Kwizera Emelyne witiriwe akazina ka Ishanga ku mbuga nkoranyambaga, ni amashusho yasakaye mu gihugu hose hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Nyuma yuko aya mashusho asakaye, kandi gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko, RIB yataye muri yombi ba nyiri aya mashusho barimo uyu Emelyne Kwizera ndetse n’abandi 8 bafatanyaga kwifata no gusakaza aya mashusho y’urukozasoni.
RIB yatangaje ko aba basore n’inkumi bafashwe bose hamwe ari 9, bakaba ari abakobwa batandatu ndetse n’abasore batatu, bose bari mu kigero k’imyaka iri hagati ya 20 na 28.
Aba bose bari bafite itsinda bahuriye mo ryiyita ‘Rich Gang’, ndetse bakaba bari bafite gurupe ya WhatsApp yitwa Rich Gang bifashisha basakaza aya mashusho y’ubusambanyi.
Aba basore n’inkumi bifataga amashusho y’ubusambanyi bakayoherereza bamwe mu bagabo cyangwa abagore babizeza kubaha amafaranga nkuko RIB yabitangaje.
Amazina y’abafashwe bose ni Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien.
RIB yatangaje ko Abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
Abafashwe Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Barindwi muri aba nibo bari gukurikiranwa banze naho abandi babiri bari gukurikiranwa bari hanze.