Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2025, abarwanyi ba FDLR bafatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’abasirikare bake ba FARDC, bagerageje kugaba ibitero bikomeye mu nkengero z’umujyi wa Goma n’ibice biwukikije, birimo Keshero na Lac Vert.
Nk’uko byemezwa n’abaturage bo muri ibyo bice, aba barwanyi binjiye mu mujyi banyuze mu tuyira duto, mu matsinda y’abantu bane bane, bakagera mu baturage batunguranye bagatangira kurasa amasasu menshi n’ibisasu bikomeye, bitera ubwoba n’akavuyo mu baturage.
Ni ibitero byagabwe mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bikorwa bya FDLR, umutwe ukomoka ku basize bakoze Jenoside, bikomeje kugaragaza ko ugifite ingufu ndetse unashyigikiwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Congo Félix Tshisekedi n’uwa Burundi, Evariste Ndayishimiye, nk’uko bivugwa n’inzego zitandukanye.
Ibitero by’iyo mitwe y’inyeshyamba byasubijwe inyuma n’ingabo za AFC/M23, izo zikaba ari ingabo za ARC, zafashe ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’abaturage. Abarwanyi benshi b’iyo mitwe barashewe bagwa aho bari, abandi bafatwa mpiri. Abafashwe barimo gukorwaho iperereza kandi byitezwe ko bazahanwa by’intangarugero.
Amakuru ava mu baturage bo muri Lac Vert na Keshero agaragaza ko ari bo bumvise amasasu menshi kurusha ahandi, ndetse hari n’ababonye abarwanyi binjira mu mudugudu bakoresheje amayeri yo kwiyitirira abaturage.
Umuvugizi w’ingabo za AFC/M23 yemeje ko bamaganye ibyo bitero, kandi ko bakomeje kurinda umutekano w’abaturage bo mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo.