Impinduka zikomeye zigiye gukorwa mu miyoborere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho komisiyo enye zirimo ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore zigiye gukurwaho naho Perezida wa FERWAFA akaba ari we uzajya ugena abo bazakorana muri Komite Nyobozi.
Izo mpinduka zizemerezwa mu Nteko Rusange Idasanzwe izahuza abanyamuryango ba FERWAFA, izateranira muri Serena Hotel i Kigali ku wa 3 Gicurasi 2025, Saa Yine za mu gitondo.
Ingingo imwe iri ku murongo w’ibyigwa ni “ukwemeza Amategeko Shingiro ya FERWAFA 2025”.
Muri ayo mategeko IGIHE yabonye, zimwe mu ngingo zahindutse zirimo izirebana n’imiyoborere, cyane ku bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA n’uburyo bashyirwaho.
Ingingo ya 32.2 ivuga ko amatora y’imyanya ya Komite Nyobozi agomba kuba hakurikijwe urutonde.
Ni mu gihe ingingo ya 39 ivuga ko Komite Nyobozi ya FERWAFA igomba kuba igizwe n’abantu icyenda barimo Perezida, Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki.
Abandi ni Komiseri ushinzwe Imari, Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa, Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago, Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi na Komiseri ushinzwe Imisifurire.
Ibyo bisobanuye ko komisiyo enye zakuweho ari ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo ishinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu.
Izindi komite zizaba zigize FERWAFA zirimo ishinzwe Imari, ishinzwe Amarushanwa, ishinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago, ishinzwe Imisifurire, ishinzwe Imisifurire, ishinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore, ishinzwe Imiyoborere n’Amategeko, ishinzwe Ubuvuzi n’ishinzwe Futsal na Beach Soccer [ruhago ikinirwa muri salle no ku mucanga].
Kuki FERWAFA yifuza izi mpinduka?
Mu myaka ibiri ishize, ni bwo FERWAFA yari yavuye ku byo kwiyamamaza hakoreshejwe urutonde, aho mu 2023, buri muntu ugize komite nyobozi yatowe yiyamamaje ukwe.
Kuri bamwe mu banyamuryango b’iri Shyirahamwe, bagaragaza ko izi mpinduka mu mategeko zakozwe mu gihe amatora ya Komite Nyobozi ateganyijwe muri Kamena cyangwa Nyakanga, ziri mu rwego rwo korohereza Munyantwali Alphonse kongera kwiyamamaza ndetse akaba yakwishyiriraho abo bakorana bari mu murongo umwe.
Munyantwali yatowe muri Kamena 2023 aho we n’abandi 11 bagize Komite Nyobozi uyu munsi, batarimo Komiseri ushinzwe Imisifurire wemezwa n’abanyamuryango, bari bafite manda y’imyaka ibiri yasizwe na Komite yari iyobowe na Nizeyimana Olivier wari umaze kwegura.
Kuri ubu, Munyantwali yatangiye kugirana inama n’abanyamuryango batandukanye aho IGIHE yabonye ubutumire bwo guhura n’abahagarariye amakipe y’Icyiciro cya Kabiri kuri uyu wa 27 Mata 2025.
Bamwe bavuga ko iyi nama iri mu murongo w’iyahuje Umuyobozi wa FERWAFA n’amakipe y’abagore ku wa Gatandatu, wo kumvisha abanyamuryango impinduka zigiye kuba kugira ngo bazazemeza ku wa 3 Gicurasi.
Hari n’abagaragaza ko bitumvikana uburyo Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore atazongera kwicara mu nama ifatirwamo ibyemezo, mu gihugu nk’u Rwanda kimakaje uburinganire.