Bagiye kubona babona babaguye hejuru! M23 yatunguwe n’igitero cy’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya DRCongo haba imirwano ihambaye

Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu wa gatatu hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano amakuru avuga ko yabaye igihe cy’isaha zigitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/05/2025, aho hahanganye uruhande rwa Leta n’urwo mu mutwe wa M23 ugamije gushyiraho iherezo k’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko iyi mirwano yabereye mu gace ka Banamulema ko muri Grupema ya Kisimba muri teritware ya Walikale.

Aya makuru kandi avuga ko uru ruhande rwa Leta ko arirwo rwagabye iki gitero muri kariya gace ka Banamulema kagenzurwa n’uy’u mutwe wa M23 wagabweho icyo gitero, ndetse abatuye muri ako gace bavuga ko M23 yatunguwe no kubona ingabo za Leta zibaguye hejuru kuko zagabye icyo gitero mu buryo butunguranye cyane kandi bwihuse.

Banamulema nk’uko bivugwa ni agace kari hagati ya Katobo na Mbukuru.

Bigasobanurwa ko iyi mirwano yarimo ikomeza gusatira n’utundi duce turimo Rusambu, nyuma y’aho abarwanirira ubutegetsi bw’iki gihugu bagenda bahunga, M23 na yo, igafata aho bahunze.

Mu cyumweru gishize ni bwo kandi muri ibyo bice habaye imirwano ikomeye, iya yanasize uyu mutwe wa M23 wigaruriye uduce twinshi two muri iyi teritware, nka Kishonjia, Kilambo n’utundi twinshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *