Baje muri stade bitwaje udushoka! Abakinnyi ba Rayon Sports baterwaga ubwoba n’umurindi w’abasirikare? – VIDEO

Hari impaka zikomeje kuzamuka mu bakunzi ba ruhago nyarwanda nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Marine FC na Rayon Sports, wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije, ibintu byahise bituma Rayon Sports itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Icyatunguye benshi, cyane cyane abafana ba Rayon Sports, ni uburyo abasirikare benshi bari baje gushyigikira Marine FC, ikipe ifitanye isano n’ingabo zirwanira mu mazi. Abo basirikare, bambaye imyenda y’akazi, bari bazengurutse ikibuga inshuro nyinshi, bakoma amashyi, baririmba indirimbo z’inkunga, ndetse banagaragaza igitinyiro cyinshi ku buryo bamwe bavuga ko byagize ingaruka ku bakinnyi ba Rayon, doreko muri aba basirikare harimo abafite udushoka.

Mu ijwi ririmo uburakari, bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibahishe uko bumva ibyabaye. Bati: “Iyi si imikino ya gisirikare!” Bakomeje bavuga ko uburyo abasirikare bitwaye ku kibuga byarenze ku mupaka w’ubusanzwe bwakwihanganirwa mu mukino wa ruhago.

Hari abibaza niba koko abakinnyi ba Rayon barakinaga bafite igitutu gikomeye, ndetse bamwe batinya kwigaragaza mu kibuga bitewe n’uruhare rw’abasirikare. N’ubwo nta gihamya gifatika cyerekana ko ibyo byabaye, bamwe mu barebye umukino bavuze ko hari ibimenyetso byagaragazaga ko Rayon Sports itari isanzwe mu mikinire yayo.

Bamwe bati: “Niba twatsinzwe cyangwa twanganyije, dukwiye kwemera igisubizo cy’ikibuga aho gushinja abasirikare.” Ariko abandi bo bakomeje kugaragaza impungenge zabo ku bw’uruhare rudasanzwe rw’igisirikare mu kibuga cy’imikino, bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mikinire y’amakipe y’indi cyangwa se kuri ruswa itari ngombwa mu mikino.

Abasesenguzi b’imikino baribaza niba koko byemewe mu mabwiriza ya FERWAFA cyangwa FIFA ko abasirikare baza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bw’igitinyiro. Ni ikibazo gikwiye kugibwaho impaka n’inzego zibishinzwe.

Nubwo gushyigikira ikipe ari uburenganzira bwa buri muntu cyangwa itsinda, uburyo bikorwa nabwo bugira aho bugarukira. Niba koko hari icyatuma ikipe imwe igira igitutu kirenze, byaba bibangamiye ihame ry’amarushanwa asesuye kandi akeye.

Kugeza ubu, Rayon Sports iracyari mu rugamba rwo kugaruka ku mwanya wa mbere, ariko abafana bayo bo baracyasaba ibisobanuro: Ese koko umukino wabaye mu mucyo? Cyangwa hari ibikwiye gusuzumwa n’inzego bireba?

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *