Mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, itsinda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batemewe ryashyamiranye n’irindi, muri ayo makimbirane umwe atema undi aramukomeretsa byo gupfa, umukecuru wabirebaga na we arahungabana arapfa.
Byabereye mu mudugudu wa Nyabiheke mu kagari ka Kayenzi, byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) wo ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi, 2025.
Umunyamakuru wigenga Sylvain NGOBOKA ukorera i Karongi, avuga ko yakoze inkuru nyinshi kuri biriya bibazo by’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, n’urugomo rubaranga ntihagira igikorwa ngo bikemuke.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kubera mu karere ka Karongi tariki 01 Gicurasi, 2025 nabwo yari yabajije Umuyobozi w’Akarere, Muzungu Gerard ibyerekeye kiriya kibazo.
Abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, babukorera mu migezi ya Nyabahanga, aha ni mu murenge wa Gitesi, mu mugezi wa Musogoro uri mu murenge wa Rubengera, no mu mugezi wa Mashyiga uri mu murenge wa Gashari ndetse ukagera muri Murambi aho bacukura zahabu.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko itsinda ricukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko abo bita “Abanyogoro” bagiye bacukura igitaka bagikuye mu mugezi basiga bakirunze.
Nyuma haje irindi tsinda na ryo rikora kimwe na bo, ngo rifata bya bitaka rirabiyungurura “amakuru avuga ko bakuyemo Zahabu” noneho inkuru igera kuri bamwe bacukuye cya gitaka.
Ibyo rero byatumye bashyamirana, imirwano yabo ibera ku kabari k’uwitwa Hakizimana Bonaventure mu gasantire kitwa Biracika.
Umwe muri rya tsinda ry’abacukura amabuye witwa Nsekanabo Michel yatemwe na mugenzi we arakomereka bikomeye hashize umwanya arapfa.
Mu bahasize ubuzima kandi ni umukecuru witwa Ntivuguruzwa Christine usanzwe urwara umuvuduko, yabonye ibyabaye ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonaventure Karekezi yemeje iby’aya makuru, asaba abaturage kwegera inzego zikabafsha gukemura ibibazo bagiranye, kuko iyo babyikemuriye habaho amakimbirane nk’ariya ashobora gutwara ubuzuma bw’abantu.
Muri kiriya kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, Mayor wa Karongi, Muzungu Gerard yavuze ko biriya bikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro byatangiye kera mu myaka ya 1970.
Muzungu avuga ko hariya hantu harimo amabuye y’agaciro kuko abaye adahari abaturage baba batakijya kuyahashakira, akavuga ko harebwa uko hacukurwa mu buryo bwemewe n’amategeko, haba hari urugomo hagashyirwa abashinzwe umutekano.
Amakuru avuga ko bariya bantu bacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ngo baba bafite intwaro gakondo, nta muyobozi ubegera, ndetse abashinzwe umutekano basanzwe na bo ntibabegera. Bamwe ngo baba bacukura abandi barindiye inyuma bareba ko hari uwaza kubakumira ngo bamwivune.
Mu gihe gishize habaye igikorwa cyo kurwanya bariya bantu, ndetse makuru avuga ko hari abarashwe. Ubu nyuma ya biriya byabaye ku Cyumweru, UMUSEKE ufite amakuru ko hagiye abasirikare ngo baharinde umutekano.