Bamuciye ubugabo? Umwirabura wafashe kungufu umwana w’umuzungu w’imyaka 12 yafashwe na Police irangije iramurekuru imugabiza Ise w’umwana ngo amwihanira – Video

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X, hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’umusore ukomoka muri Africa wafashwe n’abagabo babiri ndetse nkuko byumvikana muri iyo video bakaba bari bamufashe kuko yafashe kungufu umwana wabo w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Nkuko byumvikana muri iyi video, uyu musore uri mu gihugu cy’ Ubufaransa ku buryo butemewe n’amategeko (nta byangobwa afite bimwemerera kuba atuyeyo), ndetse akaba akomoka mu gihugu cya Chad, yitwa Asouman Bishara, akaba yiyemerera ko yafashe kungufu uwo mwana muto w’imyaka 12 witwa Sophie.

Muri iyi video igaragaramo abagabo babiri b’ababazungu bamufashe bari kumuhata ibibazo, ndetse mu bibazo bamubajije bagize bati – “uzi impamvu twagufashe” undi ati yego, – “ni iyihe?” undi ati ni ukubera umukobwa, – “uwo mukobwa wamukoreye iki?” undi ati namufashe kungufu , – “uzi imyaka afite? ” – undi ati Oya, – “afite imyaka 12, uzi impamvu utari kuri Police?” – undi ati ni uko bandekuye – “bakurekuye?”, – undi ati yego, – “Ubusanzwe se hari aho ubizi ko police irekura umuntu wafashe kungufu?” – undi ati Oya – “rero tugiye kuguhana”.

Nyuma y’iki kiganiro cyari kigizwe n’umunota umwe, ndetse na nyuma yo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu batewe agahinda n’ibyo uyu musore ashobora gukorerwa, ndetse bamwe bavuga ko ashobora no gukorerwa iyica rubozo akaba yaza gukatwa n’imyanya ndanga gitsina bitewe n’umujinya abantu bamubazaga bari bafite.

Bamwe bavuga ko uyu musore ashobora no kuza guhanwa birengereye kandi arengana, bitewe nuko kuba yararyamanye n’uwo mwana ari bimwe abana bo muri biriya bihugu baba bagaragara nk’abakuze cyane kandi ari bato.

Gusa bamwe mu bakurikiranye iby’iyi video bavuga ko ibi ari ibihuha, bishoboka ko video yaba yarakinwe ku bushake kugirango bashinze ubugome Abenegihugu b’Abafaransa, cyangwa se ikaba yarakoze n’uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka AI. Reba video.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *