Bamwe baratubeshye! Nyuma yuko hasakaye amakuru y’urupfu rwa General Makanika, umutwe wa Twirwaneho wasohoye itangazo kuri uru rupfu rwavuzwe.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri Republica Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu bindi bihugu hasakaye inkuru y’akababaro ko General Makanika wa intwari y’Abanyamurenge yishwe aguye ku rugamba.
Nyuma Yaya makuru bamwe mu bashinyaguzi bashyinyagurira Abanyamurenge, bakomeje gukwirakwiza amakuru ko Makanika yishwe n’abarwanyi ba M23 gusa nyamara atariko byagenze kuko M23 yari ifite gahunda yo gukorana nawe.
Nyuma y’uru rupfu, umutwe wa Twirwaneho ubarizwa i Minembwe watanze itangazo ku rupfu rwe ndetse utangaza ko yishwe n’abafatanya na Leta ya DRC muri Jenoside iri gukorerwa Abanyamulenge.
Mu itangazo yasohoye yagize iyi “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (Auto-defense civile), Bubabajwe no Kumenyesha Abanyamulenge bose, Abarwanashaka ba Twirwaneho by’umwihariko, Inshuti n’abavandimwe ko General RUKUNDA Michel alias Makanika, Intwari yacu yatabarutse nagatatu ku minsi 19/02/2025 akaba yaguye ku rugamba rwo Kurwanya Genocide ikorerwa abanyamulenge n’abandi basa nabo imaze imyaka irindwi, yatangiye ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’igihugu cyacu cya Republika iharanira demokarasi ya Congo, Wazalendo hamwe n’abafatanyabikorwa babo ari nabo bagabye igitero cya Drone iurutse Kisangani mu rwego rwo guca Intege umugambi wo Kwiranaho.
Turihanganisha Umuryango wa General RUKUNDA Michel, Abanyamulenge bose hirya no hino kw’isi, Abatabazi, Abarwanashaka ba Twirwaneho ngo mukomere kandi mushikame muri ibi bihe by’umubabaro wo kubura umuvandimwe akaba inkaramutima y’Ubwoko.
Turabibutsa ko urugamba rwo Kwiranaho rukomeje kandi umunsi n’ibikorwa bya General RUKUNDA Michel yasize yubatse ntikazibagirana kugera ubwo tuzabigeraho duharanira. Turasaba Abanyamulenge bose bari mu bice bitandukanywe n’isi, guhaguruka kugira ngo Twirwaneho kugeza dusinzemo no kurimbura, kwamburwa ubutaka no guca Akagaregena n’ubwicanyi dukorerwa. Amaraso ya General RUKUNDA Michel n’abandi bafatanyije Urugamba havutsemo Intwari zizakomeza urugamba Kugeza ku mutonyi wa nyuma. “