Barashaka ko ahemba abakinnyi bose na staff bakabona kumurekura! – Rayon Sports nyuma yo kwambura Omborenga Fitina, yamuciye ama million menshi kugirango yemere kumurekura – Ibaruwa

Nyuma yuko Omborenga Fitina yandikiye ikipe ya Rayon Sports ayisaba ko batandukana bitewe n’uko iyi kipe itubahirije amasezerano, ubu Rayon Sports nayo yamaze kumusubiza.

Nyuma y’ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA, yandikiye na Fitina ibaruwa y’ibika nyinshi isubiza igika kimwe cyanditswe n’uyu mukinnyi.

▪️Ku mafaranga ya recruitment atarahabwa: Umunyamategeko wa Rayon Sports agaragaza ko bafite uburenganzira bwo kuyamuha no mu mwaka we wa nyuma

▪️Ku mushahara, uyu umunyamategeko yagaragaje uwa Mata 2025 uri mu nzira, bari hafi kumwishyura.

▪️Kuri Primes,Rayon Sports yatangaje ko hari ubwo bamuhaga uduhimbazamusyi turenze utwo bemeranyije kugira ngo bamushimishe. Bisobanuye ko hari utwo atahawe kubera ayo barenzagaho mbere.

Byavugwaga ko Ombalenga yabonye ikipe havugwa iyo hanze n’indi yo mu Rwanda,

Muri iyi baruwa, Rayon Sports yabaye nk’iyerurira Fitina ibisabwa kugira ngo ajye mu ikipe yo hanze cg iyo mu Rwanda, aho iyi kipe yamenyesheje Fitina ko agomba kwishyura million 70 Rwf mu gihe yaba agiye kwerekeza mu ikipe yo hanze, ndetse na miliyoni 50 Rwf mu gihe yaba agiye mu ikipe yo mu Rwanda.

Aya mafaranga yose ni amafaranga yo kugirango haseswe amasezerano nk’uko biri muri contract. Million 50 Rwf yakwishyura abakinnyi bose ba Rayon Sports washyiraho izindi 20 Rwf akishyura na staff ya Rayon Sports, ukwezi.

Thadée yamenyesheje Fitina ko bari kumukoraho iperereze kuri iyi myitwarire ye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *