Baza bigize abakozi ba REG! Umutoza wa Bugesera FC yamennye umuceri avuga ukuntu hari abayobozi b’amakipe baje kubategura ku mukino wa Rayon Sports – AMAJWI

Mbere yuko umukino wahuje Ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC uba, hari byinshi byabanje kuvugwa, aho bamwe batatinyaga no kuvuga ko amakipe ashaka gukora fixing kuri uyu mukino bitewe n’inyungu abifitemo.

Mbere y’umukino, abakinnyi ba Bugesera bamaze igihe mu mwiherero bakoreye muri imwe muri hoteli zikomeye mu mujyi wa Nyamata, ndetse amakuru avuga ko hari harinzwe cyane ku buryo ntahantu na hamwe abakinnyi bahurira n’abandi bantu bo hanze, ndetse na Telefone barazamburwa.

Nkuko amakuru amwe na mwe abivuga, hari Abarayon bashatse kwinjira muri iyi hoteli kugirango babonane n’abakinnyi ba Bugesera mu ibanga, gusa byababereye imbogamizi kuko hari hari umutekano.

Gusa Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade, yavuze ko mbere y’umukino wabahuje na Rayon Sports, hari bamwe mu bo muri iyi kipe bigize abatekinisiye bakora amashanyarazi kugira ngo babashe kwinjira muri hoteli iyi kipe yo mu Burasirazuba iri gukoreramo umwiherero.

Bivugwa ko bagerageje kuburisha umuriro wa hoteli kugirango baze kwinjiramo baje gukora amashanyarazi babone uko babonana na bamwe mu bakinnyi.

Yagize ati “Basigaye baza gukora amashanyarazi muri hoteli bambaye amataburiya ari abayobozi bamwe. Mbere y’uko umukino uba umuriro warabuze mubaje kuwukora tubonamo Umuntu tuzi kandi adasanzwe akora amashanyarazi.” – Umva Amajwi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *