Birababaje! Amwe mu mashusho yafashwe mu 1994 abazungu batabara benewabo bagasiga abatutsi mu maboko y’interahamwe – VIDEO 

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari Abatutsi benshi bahungiye mu kigo cy’ishuri ry’imyuga cya ETO Kicukiro, ishuri ry’abapadiri b’Abasaliziyani. Iki kigo gisanzwe giherereye mu karere ka Kicukiro, cyari gisanzwe kizwiho kwakira impunzi z’Abatutsi kuva mu 1963. Ku itariki ya 8 Mata 1994, ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi benshi bahungiye muri ETO bizeye ko bari bukize kuko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUAR).

Icyakora, ibyo bizere byaje kuba ubusa ubwo ku itariki ya 11 Mata 1994, izo ngabo z’Ababiligi ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, zari ziri muri ETO, zahawe amabwiriza yo kuva aho hantu. Aho kugira ngo barengere impunzi, barazisize, bazijugunya mu maboko y’Interahamwe n’abasirikare bari bategereje kuzinjira muri ETO kugira ngo zibicireho.

Ako kanya, Col Léonidas Rusatira yazanye abasirikare benshi bashorera Abatutsi bageragezaga guhunga berekeza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) cyangwa kuri Stade Amahoro i Remera. Abo batutsi babashoreye babanyuze kuri SONATUBES, babageza i Nyanza ya Kicukiro, aho bahise bicirwa urw’agashinyaguro. Babarasaga amagerenade, hanyuma Interahamwe zigakomeza gutema abarokotse no kubambura ibyabo.

Ingabo z’Ababiligi zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bari bayobowe na Colonel Luc Marshall, wari umwungirije wa Jenerali Roméo Dallaire ku buyobozi bwa MINUAR. Abo bayobozi bose ni bo bagomba kubazwa mbere y’abandi uruhare mu gutererana Abatutsi bari bahungiye muri ETO.

 

Umunsi Perezida Kagame amenyesha amahanga ko niba ntacyo bakoze agiye guhagarika Jenoside

Tariki 8 Mata mu 1994 nibwo Gen. Maj. Paul Kagame wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA yamenyesheje amahanga ko agiye gufata icyemezo cyo guhagarika Jenoside yari yatangiye gukorerwa Abatutsi, niba ntacyo akoze.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye byeruye ku…. Kanda hano ukomeze usome 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *