Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda, akagari ka Mugomero habereye impanuka ikomeye. Imodoka nini yo mu bwoko bwa Fuso, yari itwawe n’umushoferi bivugwa ko yari yasinze, yagonze minibus yari itwaye abanyeshuri bajya ku ishuri.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko abana bane bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi bakomerekeye bikomeye. Abari aho impanuka yabereye bavuga ko ibyabaye ari ibyago bikomeye, kuko iyi minibus yari itwaye abana bato, bamwe bakaba bagize ibikomere bikabije bikeneweho ubutabazi bwihuse.
Abashinzwe umutekano n’ubutabazi bahise bagera aho impanuka yabereye kugira ngo bafashe abakomeretse no gukurikirana iperereza ku cyateye iyi mpanuka. Nubwo hataratangazwa umubare w’abari muri iyo modoka, amakuru ahari avuga ko hari abandi bakomeretse bikomeye.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano barimo gukurikirana iby’iyi mpanuka kugira ngo hamenyekane icyayiteye, ndetse hanakurikiranwe ababa babigizemo uruhare.