Bisi itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yakoze impanuka iteye ubwoba aho yagenze umuhanda igwa hepfo cyane mu kabande – VIDEWO

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hafi y’ahazwi nko ku “Kirenge” mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo habereye Impanuka ya Bisi, irenze umuhanda igwa mu kabande ihitana abantu abandi bakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka y’imodoka ya Bisi ya International ibaye mu ma Saha y’igicamunsi cyo kuwa kabiri Tariki 11 Gashyantare 2025, ikaba yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru y’iyi mpanuka avuga ko bakiri mu bikorwa by’ubutabazi no kumenya umubare nyawo w’abo ihitanye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abahitanywe niyi mpanuka cyangwase abakomerekeyemo gusa ubutabazi bwatangiye gutangwa.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *