Mu buryo butunguranye, Mupenzi Etoo yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko amafoto ye agaragara ari i Bugesera. Etoo, uzwi cyane mu itegurwa ry’imikino ya APR FC, yigeze no gufungwa ashinjwa guha amarozi abakinnyi ba Kiyovu Sports ubwo bari bagiye gukina na APR FC mu mwaka ushize w’imikino.
Amafoto mashya yagiye hanze amugaragaza ari kumwe na Ndoli Jean Claude wahoze ari umunyezamu wa APR FC, bakaba bari bari kumwe kuri imwe muri hoteli zo mu karere ka Bugesera. Ibi byahise bituma havuka amakuru avuga ko Etoo yaba yagiye i Bugesera mu rwego rwo gushaka kuganira n’abakinnyi ba Bugesera FC, hagamijwe kubategura ku mukino bafite na Rayon Sports.
Impamvu ibi bivugwaho byinshi ni uko APR FC na Rayon Sports bari mu rugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho Rayon Sports irusha inota rimwe gusa APR FC. Ibi byatije umurindi ibyiyumvo by’abakeka ko hari ikiri gukorwa inyuma y’amaboko ngo APR FC ibashe kwegukana igikombe.
Nubwo nta gihamya kiratangwa ku byo Etoo yaba yakoze cyangwa ibyo yari agiye gukora i Bugesera, kuba yagaragaye muri ako gace mu gihe Bugesera FC igiye gukina umukino ukomeye byahise bitera abantu benshi kwibaza byinshi. Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda baracyategereje kureba niba ibi bizagira ingaruka ku musaruro w’imikino iri imbere, cyane cyane ku mukino ukomeye utegerejwe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports.