Breaking News: Abafana 11 ba Rayon Sports bamaze gutabwa muri yombi

Abafana 11 b’ikipe ya Rayon Sports batawe muri yombi nyuma y’imvururu zavutse ku mukino wabahuje na Bugesera FC mu cyumweru gishize. Uyu mukino wasize urujijo n’akaduruvayo nyuma y’uko hari ibikorwa bidahesha isura nziza umupira w’amaguru byagaragaye mu bafana.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko aba bafana bafungiye kuri sitasiyo za Polisi za Kimihurura na Kicukiro, aho bakomeje kubazwa ku ruhare bashinjwa kugira muri izo mvururu.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziragira icyo zitangaza ku byaha aba bafana bakekwaho, cyangwa igihe bashobora kugezwa imbere y’ubutabera. Gusa, abashinzwe umutekano barashishikariza abafana bose kwitwara neza no kubaha amategeko igihe cyose bari mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kugira ngo siporo ikomeze kuba urubuga rwo kwidagadura no kwimakaza amahoro.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryatangaje ko rigiye gukurikirana iby’iki kibazo, kandi ryibutsa amakipe n’abafana ko gucunga imyitwarire y’abitabira imikino ari inshingano rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *