Breaking News! AFC/M23 yagiranye amasezerano n’ingabo za SADC izibwira naho zizanyura zitashye

Nyuma yaho Umujyi wa Goma ufatiwe n’umutwe wa M23, batsinze ingabo za leta ndetse n’abandi bose bari baje kuzifasha, barimo ingabo za SADC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, Abacanshuro n’abandi, ubu uyu mutwe ukomeje ibikorwa byo gukorana n’ibihugu bifite abasirikare babyo mu Burengerazuba bwa Congo kugirango harebwe uko izo ngabo zataha nyuma yo gufatirwa muri uwo mujyi.

Mu bihe byashize uyu mujyi ukimara gufatwa, abacanshuro nibo babanje gutaha, banyujijwe mu Rwanda ndetse n’izindi ngabo nkeya za Africa y’Epfo, n’izindi za SADC zakomerekeye ku rugamba zatashye zinyuze mu Rwanda.

Kuri ubu, M23 yemereye ingabo za SADC gutaha mu bihugu byazo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse zigatwara n’ibikoresho bya gisirikare zazanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Impande zombi zumvikanye ko AFC/M23 igiye gufasha ingabo za SADC kwitegura gusubira mu bihugu zaturutsemo, kandi ibikorwa by’amakimbirane bari bafitanye bigahagarara.

Iyo nama yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, hakaba hemejwe ko ingabo za SADC zitegura gutaha nta gitutu, ariko zikazasiga ingabo za FARDC zabahungiyeho.

Ni amasezerano agezweho nyuma y’iminsi ishize ingabo za SADC ziri mu mujyi wa Goma, ariko zitemerewe kugenda zitwaje intwaro muri uyu mujyi.

Nyuma yifatwa rya Goma kandi amahanga yakomeje gusaba M23 ko yafungurwa ikibuga k’indege cya Goma kugirango ubutabazi ku baturage bubashe kubageraho ariko M23 ikavuga ko FARDC yasise iteze ibisasu kuri icyo kibuga bityo kikaba kitakoreshwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *