Ikipe ya Bugesera FC mbere yo guhura na Rayon Sports hari abatoza bayo bakuwe mu mwiherero ariko izamura agahimbazamusyi.
Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, nibwo habyutse amakuru avuga ko Bugesera FC yahagaritse abatoza bayo barimo Ndayishimiye Eric Bakame wari umutoza w’abazamu ndetse na Peter Otema wongereraga imbaraga abakinnyi ba Bugesera FC.
Aya makuru twamenye avuga ko impamvu yatumye aba batoza bahagarikwa, ubuyobozi bwa Bugesera FC bwamenye ko Rayon Sports yabaganirije kugirango babafashe mu kuzabona amanota 3 kuri uyu mukino.
Ndayishimiye Eric Bakame yakiniye Rayon Sports ndetse binavugwa ko umwaka utaha azaba ari we mutoza w’abazamu b’iyi kipe nyuma yo gutandukana na Mpazimaka Andre.
Ibi byabaye mu ijoro rya cyeye tariki 15 Gicurasi 2025. Aba batoza biravugwa ko bahawe iminsi 4 batagaragara mu ikipe ya Bugesera FC ndetse ko hari abakinnyi batazakinishwa bitewe n’iperereza ririmo gukorwa.
Ikipe ya Bugesera FC yazamuye kandi agahimbazamusyi yari isanzwe ihereza abakinnyi kuko kakubwe 4 bivuze ko amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200 niyo buri mukinnyi azatahana mu gihe batsinda Rayon Sports.
Bugesera FC imaze iminsi 3 mu mwiherero yitegura Rayon Sports ndetse uyu mwiherero uraza gukomeza kugeza shampiyona iringiye kuko iracyarwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.