Bugesera umuntu yapfiriye mu kagari, – Abanyerondo!!!!!!!

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 Nibwo mu biro by’Akagari ka Bihari, mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, hasanzwe umugabo yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Abaturage batuye muri aka Kagari ka Bihari, ubwo baganiraga n’itangazamakuru ku murongo wa telefoni, bavuze ko uyu nyakwigendera witwa Nkundiye Laurent, mbere yuko yitaba Imana, mu ijoro ryakeye yagaragaye ari kumwe n’abakora irondo ry’umwuga ubwo bari bagiye kumufungira ku Kagari nyuma yuko hari aho yari ateje akavuyo inshuro ebyiri zose.

Bakomeje babwira Umunyamakuru ko bakeka ko yaba yakubiswe n’abanyerondo bikamuviramo gupfa kuko ngo bwa mbere nyakwigendera yabanje guteza akavuyo ahantu abanyerondo barabihosha noneho atashye mu rugo rwe ahita asagarira umugore we biteza umwiryane kugeza ubwo inzego zishinzwe umutekano zihagobotse zigahitamo kujya kumufungira ku Biro by’A’agari mu rwego rwo guhosha amakimbirane.

Bati” Amakuru y’urupfu rw’umuturanyi twayamenye mu gitondo ubwo yasangwaga mu Biro by’Akagari ka Bihari yapfuye, Turakeka ko yaba yishwe akubishwe n’abanyerondo bahamujyanye kuko mbere yuko apfa mu ijoro ryakeye yabanje gukimbirana n’abantu nabwo atashye iwe aserera n’umugore we wa kabiri bituma abanyerondo bahagera bahitamo kumutwara aho yasanzwe yapfuye. Wabona bamukubise bimuviramo gupfa ahubwo mu rwego rwo kuyobya uburari bamukuramo umupira we bawumuzirikisha mu ijosi bamumanika mu ikositara ngo bigaragare ko yiyahuye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, Uwamugira Marthe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru ku murongo wa telefoni, yahamije iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyishe nyakwigendera cyakora nyuma y’iperereza ryahise ritangira akaba aribwo kizamenyekana.

Yagize ati” Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera twayamenye tuyabwiwe n’abanyerondo bakoze mu ijoro ryakeye. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko iperereza ku rupfu rwe rigikomeje ahubwo gishobora kumenyekana nyuma ari uko rirangiye”.

Gitifu Uwamuragira waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko umuryango wa nyakwigendera awijeje ubutabera ndetse ko ubuyobozi buzakomeza kuwuba hafi.

Akomeza ati” Mbere na mbere tuboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Icyo twakwizeza abaturage byu mwihariko umuryango wa nyakwigndera ni uko uzahabwa ubutabera ikindi nk’ubuyobozi tuzawuba hafi”.

Andi makuru BTN yabashije kumenya, avuga ko nyakwigendera Nkundiye Laurent asize abana bane, ndetse ko yabanaga n’umugore wa kabiri kuko uwa mbere yamutanye abana barimo umwe uba mu gihugu cy’u Burundi n’undi usanzwe abana na nyirakuru.

Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Nyamata mu gihe hategerejwe ko ujyanywa gukorerwa isuzumwa mu Bitaro bya Kacyiru I Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *