Abatuye agace ka Muzye, muri Komine ya Giharo mu Ntara ya Rutana mu gihugu cy’U Burundi, batunguwe no kubona umugore bivugwa ko yari yarapfuye akanashyingurwa, agaruka mu rugo ari muzima, hashize umunsi umwe gusa bamushyinguye.
Uyu ni Evelyne Butoyi w’imyaka 26, ni we bivugwa ko yari yapfuye. Byatangiye ku wa 6 Mata 2025, ubwo umurambo w’umugabo we watoragurwaga, bigaragara ko yishwe akubiswe. Nyuma y’imihango yo kumushyingura, Evelyne nawe yahise aburirwa irengero.
Hashize iminsi itatu bashyinguye uwo mugabo, habonetse umurambo w’umugore mu mugezi wa Muyovozi, bigakekwa ko ari uwa Evelyne Butoyi. Uwo murambo wari wakomeretse cyane ndetse hari ibice by’umubiri byari byaciwe. Abaturage bemera ko uwo ari Evelyne, baramushyingura.
Gusa ku wa 14 Mata, umunsi umwe nyuma y’uko ashyinguwe, Evelyne Butoyi yagaragaye mu mudugudu wabo aje kuri moto, ari muzima kandi nta gikomere afite. Abaturanyi n’imiryango ye baratangaye cyane, maze babaza umumotari wamuzanye avuga ko yamukuye muri Tanzaniya, aho ngo yari kumwe n’umugabo we.
Ibi byatumye inzego z’umutekano zihita zitwara uwo mumotari kugira ngo hakorwe iperereza.
Mu kiganiro yahaye Radio Shima FM, Evelyne Butoyi yahakanye ko yapfuye. Yavuze ko yari yaragiye muri Tanzaniya hamwe n’umugabo we gusura inshuti, ariko baza kuzimira mu nzira bataragera iyo bajyaga, ari na byo byatumye agaruka mu Burundi wenyine.
Ariko nubwo Evelyne avuga ko atigeze apfa, bamwe mu baturage b’aho batuye bemeza ko umurambo bashyinguye wari uwe. Umwe Wo mu muryango w’uyu mugore avuga ko ari we wamuteguye mbere yo kumushyingura, kandi ko imyenda yashyinguranwe ni nayo yagarukanye, uretse ko yahinduye agapira gato.
Ubuyobozi bw’aka gace bwemeje aya makuru, buvuga ko n’ubu hari abantu batanu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho uruhare muri uru rujijo, barimo n’uwavuze ko yamukuye muri Tanzaniya.
Nonese umugabo we nawe ko avuga ko bari kumwe yamusize he? Kuba barayobeye muri Tanzania ndumva bari kurorongotana nubundi bakagarukana ibyobintu birimo ikibazo gikomeye cyane