Byagenze gute ngo Pasteur Bizimungu wayoboye u Rwanda akatirwe igifungo cy’imyaka 15

Imyaka 21 irihiritse uwabaye Perezida w’Inzibacyuho w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, gukwirakwiza imvugo zigamije kubiba amacakubiri no gushinga umutwe ugamije guhungabanya umutekano.

Uyu mugabo uvuka muri Gisenyi, yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wigeze no kuyobora ikigo cya Electrogaz cyahoze gishinzwe ingufu ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Bizimungu yabaye Perezida w’inzibacyuho Jenoside imaze guhagarikwa kugeza ku wa 23 Werurwe 2000 ubwo yeguraga ku mwanya wa Perezida.

Yaje gushinga ishyaka PDR Ubuyanja ritemewe n’amategeko, mu 2002 aza gutabwa muri yombi ashinjwa kurema umutwe utemewe no kunyereza umutungo wa Leta, aho yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Ni ibintu bitari bimenyerewe ku gihugu nk’u Rwanda cyari kimaze imyaka 10 gusa kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubona umuntu wabaye umukuru w’igihugu ashobora kuburanishwa akanakatirwa igifungo.

Inararibonye Tito Rutaremara yabwiye IGIHE ko icyo gihe bitari ibintu bikomeye cyane nk’uko byari bimeze mu rugamba rwo kumukura ku butegetsi.

Ati “Iyo umuntu asubije amaso inyuma ni bwo abona ko cyari ikintu gikomeye ariko kuko twavaga mu kibi ujya mu kibi cyoroshye, wabaga wumva ntacyabaye rwose.”

“Icyari kinini cyari icyo kugira ngo aveho. Cyari ikintu kinini ariko ntabwo cyari ikintu giteye impungenge cyane, ahubwo kumukuraho ni byo byari bikomeye.”

Yavuze ko icyafashije mu kuba nta mwuka mubi wabaye cyane mu gihugu nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Bizimungu, ari ukuba yari yarakoze amakosa yatumye abamushyigikira imbere mu gihugu bari mbarwa.

Ati “Buriya yakoze ikosa rikomeye abari bamushyigikiye imbere mu gihugu bari bake. Yagize amakosa menshi, ubwa mbere yiteranya n’amashyaka yose kuko yari ateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko. Inteko yarwanye na we igeze aho imukuraho. Icyo gihe abari mu Nteko bari abayobozi b’amashyaka kandi yari yamaze kwiteranya na bo.”

Yavuze ko iyo babigereranyaga n’ibyo yari amaze igihe yica ubwo yari ku buyobozi byatumaga bumva ko gukatirwa ari ikintu cyoroshye cyane.

Yavuze ko abari bamushyikiye bashobora kuba baratinye kuvuga ngo batiteranya.

Kutumvikana n’Inteko byagejeje ubutegetsi bwe ku ndunduro

Rutaremara yagaragaje ko Pasteur Bizimungu yabaye ku buyobozi ariko nyuma y’igihe gito atangira kutumvikana n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibyo byari bishingiye ku itegeko ryari ryatekerejweho ry’uko Inteko Ishinga Amategeko igira ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ikaba yanatakariza icyizere abayirimo hashingiwe ku mikorere idahwitse bagaragaje.

Kuva ku butegetsi ariko ni intambara yabanje no kurwanwa bucece mu muryango wa FPR Inkotanyi no mu bagize Inama y’Abaminisitiri ariko bigeze ku Nteko Ishinga Amategeko bayirwana bivuye nyuma.

Ati “Ikibazo cyabaye ni uko ubwa mbere tukihagera hari itegeko twatoye ryo kugenzura Guverinoma ryagombaga gusinywa na Perezida, yanga kurisinya urumva ko byatangiye mbere.”

Icyo gihe Abadepite bari bagize Inteko Ishinga Amategeko bari baturutse mu mashyaka atandukanye aho buri rimwe ryari rihagarariwe n’abadepite bagera kuri 13.

Nyuma y’uko Joseph Sebarenzi atorewe kuyobora Inteko, yasinye rya tegeko ryo kugenzura Guverinoma, iza gukuraho Abaminisitiri bagera kuri barindwi ariko Bizimungu arabyitambika yanga ko bavaho.

Ati “Yanze ko abaminisitiri be bavaho, turahangana gutyo rero tuvuga ngo nibagende na we akabyanga…habaye ibintu byinshi aza mu Nteko aradutuka, hanyuma umunsi ukurikiyeho turemeranya turatora tumukuraho, ariko abyumvise aregura. Iyo ni intambara twarwanye igihe kirekire.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *