Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Bushali – AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, Bushali aherekejwe n’inshuti n’abavandimwe be, basezeye bwa nyuma ku mubyeyi w’uyu muraperi uherutse kwitaba Imana, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Bushali watangiriye ku rusengero rwa ADEPR i Gikondo, aho inshuti n’abavandimwe bakoreye amasengesho mbere y’uko berekeza i Rusororo aho uyu mubyeyi ashyingurwa.

Dusabimana Marie Thérèse, umubyeyi wa Bushali wari ufite imyaka 67, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gatenga ku wa 14 Mutarama 2025, azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari ufite abana 12, yitabye Imana afite abuzukuru 12 nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Bushali abuze umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon”.

Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *