Kuri iki cyumweru taliki ya 6 Mata 2025 nibwo hashyinguwe Nyakwigendera Sebatware Emmanuel wamenyekanye cyane mu kuyobora filime ndetse no kuba ari nyiri hotel Ibizza Resort y’Imusanze , ndetse hashyinguwe n’Abana be babiri umuhungu n’umukobwa bose bapfiriye hamwe.
Aba bose bapfuye ku wa 3 Mata 2025, bahiriye mu nzu ubwo inkongi y’umuriro yafata iyi nzu mu gicamunsi cyo kuri iyi tariki , ndetse bikaba bicyekwa ko uyu mugabo Sebatware Emmanuel ko yaba ariwe witwikiye inzu bigatuma ahiramo we n’abana be babiri.
Sebatware Emmanuel yari umugabo w’imyaka 48 afite abana 8 n’abagore babiri, akaba yari atuye mu karere ka Gasabo. Kuri iki cyumweru uyu mugab n’abana be babiri bashyinguwe mu irimbi rya Busanza, bari baherekejwe n’inshuti n’Abavandimwe b’umuryango.
Ubwo inzu yamaraga gushya ndetse nabo bakasiga ubuzima, Nzabonimpa Eric wari umurinzi muri uru rugo yavuze ko yagerageje gutabara abandi bantu bari bari imbere mu nzu.
Yagize ati “Nka Saa Kumi za mu gitondo nagiye kumva numva ikintu kiraturitse. Nahise nshaka uburyo bwo kwica inzugi kuko hose hari hafunze noneho ngezemo imbere nsanga umuriro watangiye kwaka uhereye mu cyumba cy’umukoresha wanjye.”
Nzabonimpa yavuze ko inzugi zose zijya mu byumba Sebatware yari yazifunze nta n’imfunguzo zazo zihari kandi yazanye lisansi mu nzu.
Uyu muzamu yahamije ko mbere y’uko inzu ishya, Sebatware yari yasabye abana kurarana na we bidasanzwe bibaho, ndetse asaba abahabaga bose kuryama kare kandi bakuyeho telefoni, ubundi we asigara mu ruganiriro areba televiziyo.
Nkundimana Yvonne wabaga muri urwo rugo, akaba yari yararanye n’umwana muto wabashije kurokoka, na we yavuze bagerageje gutabara abandi bana bikaba iby’ubusa.
Yagize ati “Uyu mwana ni we bucura bwa hano. Nyir’urugo yari yasabye ko bose bararana na we ariko mubwira ko we yaza kumurushya arandeka turararana. Umuriro utangira kwaka umuzamu yaje yica inzugi atugeraho ariko tugeze ku cyumba cya nyir’urugo cyari cyarayemo abana, dusanga bahiye bagerageza gusohoka.”
Ngiruwonsanga Alex wari uturanye n’urwo rugo we yavuze ko yari azindutse mu masaha ya Saa Kumi n’Igice agiye kohereza umugore we kwivuza, yumva abantu bavuza induru batabaza, bavuga ko abana bahiriye mu nzu ahita atabara ariko ahageze asanga abana bamaze gushya.
Ubwo iyo nzu yashyaga, nyina w’abo bana bivugwa ko yari yaraye i Musanze muri gahunda z’akazi kuko yahageze mu masaha ya mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars ati “Hahiriyemo abana babiri bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi ndetse nyuma na se twasanze yahiriye mu bwogero. Harokotse undi mwana umwe w’imyaka itatu wari wararanye na nyina wabo n’umukozi wo mu rugo.”
CIP Gahonzire kandi yihanganishije uwo muryango ku byago wagize ndetse avuga ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.
Abana bahiriye muri iyo nzu ni Mugisha Blaise wari ufite imyaka 12 y’amavuko na mushiki we witwa Unejeje Blessing wari ufite imyaka itandatu.
Iyo nzu yakongotse nta bwishingizi yari ifite ndetse haracyabarurwa agaciro k’ibyangirikiyemo.
Sebatware Emmanuel yari asanzwe akora ibijyanye no kuyobora filime ndetse yari nyiri hoteli yitwa Ibizza Resort ikorera mu Karere ka Musanze.