Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera bwanyuma umubyeyi wa Niyo Bosco – AMAFOTO

Ngayabanyaga Augustin, umubyeyi wa Niyo Bosco uherutse kwitaba Imana ku wa 23 Mata 2025, yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mata 2025 mu irimbi rya Busanza.

Ni umuhango witabiriwe n’abavandimwe ndetse n’inshuti z’umuryango w’uyu muhanzi uri mu bubatse izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhango wabimburiwe no gufata umubiri wa nyakwigendera mu bitaro wari uruhukiyemo, hakurikiraho gusezera kuri nyakwigendera mu rugo iwe mbere y’uko umubiri we ujyanwa mu irimbi rya Busanza aho yashyinguwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Niyo Bosco yagize ati “Ukomeze kuruhukura mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”

Umubyeyi wa Niyo Bosco yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male Artist” kiba icya mbere cye.

Icyo gihe uyu mubyeyo yari yagaragaje ko yishimiye intambwe umuhungu we yari yateye, ndetse aboneraho gushimira buri umwe wagize uruhare mu gutuma agera aho ageze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *