Nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports asabye APR FC kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari kugira ngo bazahahurire, APR FC yatsinze AS Kigali 2-0, maze yisanga ku mukino wa nyuma izacakirana na Police FC.
Mu mukino wahuje Rayon Sports na Police FC, Police FC yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota isanzwe. Byiringiro Lague, umukinnyi uri kugirira Police FC akamaro kanini, yagize uruhare rukomeye muri uyu mukino, yerekana ko ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza kugeza ubu. Uyu mukinnyi, ukinira Police FC nyuma yo kuva muri Suède, yateje akazi gakomeye Rayon Sports, ndetse imipira myinshi ya Police FC ni we yazaga icaho.
Ku rundi ruhande, APR FC yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0, byatsinzwe na Denis Omedi na Niyibizi Ramadhan. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yerekanye imbaraga zayo maze yegukana itike yo guhatanira igikombe cya nyuma.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho APR FC izacakirana na Police FC. Uyu mukino uritezweho kuba uryoheye ijisho, cyane ko amakipe yombi yerekanye imbaraga zikomeye mu mikino ibanziriza uyu.
Ni nde uzegukana igikombe cy’Intwari? Birasaba gutegereza tukareba uko bizagenda ku mukino wa nyuma.