Byose hanze! Ruswa mu byangije umubano wa Adil na Djabel muri APR FC

Uwahoze ari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yavuze ko gushinjwa kurya ruswa ya Kiyovu Sports kwa myugariro Nsabimana Aimable biri mu byatumye umubano mwiza yari afitanye n’uwari Umutoza w’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, Adil Erradi Mohamed, wangirika kugeza aho bombi barebana ay’ingwe.

Mu minsi ya nyuma ya Adil Erradi nk’Umutoza wa APR FC, mu Ukwakira 2022, uyu Munya-Maroc na Manishimwe Djabel bumvikanye cyane mu itangazamakuru baterana amagambo, aho uyu mutoza yagaragazaga ko uyu mukinnyi atagikomeye, undi akibutsa ko ari we watsinze ibitego byinshi ku ngoma ye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ku wa Gatatu, Manishimwe yahishuye ko gushwana na Adil bitaturutse kuri we, ahubwo byatewe n’uko yagiye ku ruhande rwa Nsabimana Aimable washinjwe kugurisha umukino agatsindisha APR FC ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sports zari zihanganiye igikombe muri Gicurasi 2022.

Ati “Buriya njyewe Adil ntabwo twagiranye ikibazo ku giti cyanjye na we. Ikibazo kinini twagiranye ni ku mukino wa Kiyovu Sports na APR, aho twakinnye duhanganiye igikombe ikadutsinda ibitego 2-0.”

Yongeyeho ati “Ni njye wari Kapiteni. Mbere y’umukino yarambwiye ati ‘ko hari abantu bambwiye ko Aimable Nsabimana yariye ruswa, uyu munsi ashobora kudutsindisha. Ndamubwira nti ‘coach, Aimable turaziranye, twarakinanye kuva muri Académie, sinzi amafaranga ubwo Kiyovu Spirts yamuha ngo atanga umukino w’igikombe. Ikintu nakubwira uko mu Rwanda tumeze, barahwihwisa cyane, ibyo bintu wibyumva ntabwo ari byo baramubeshyera, ugomba kumukinisha’.”

Djabel yashimangiye ko yirinze kubwira Nsabimana Aimable ibyabaye kugira ngo atamukura mu mukino.

Ibyago byabaye bikaba n’intandaro yo gushwana bikomeye kwa Adil na Djabel, ni uko Nsabimana yagize umukino mubi, ku gitego cya mbere agakorera ikosa kuri Okwi mu rubuga rw’amahina hagatangwa penaliti, na ho ku gitego cya kabiri agakora ku mupira ugahindura icyerekezo ukajya mu izamu.

Ati “Nyuma y’uwo mukino, Adil yahise anshyira mu gatebo kamwe na Aimable. Ni byo byishe umubano wanjye na Adil, twari inshuti mu Ikipe ya APR, yafashaga abakinnyi bisanzwe akaba yagusura mu rugo.”

Djabel yavuze kandi ko uburyo Adil yafashe Tuyisenge Jacques wari Kapiteni w’iyi kipe, atamukinisha, na byo biri mu byatumye bashwana.

Ati “Hari n’aho twabaga twatsinze ibitego bine, ukabona Jacques yishyuhije iminota 90 akagaruka akicara. Narabibonye ndavuga nti ibi bimubaho nanjye byambaho. Nabwiye umutoza nti ibi bintu ukorera Jacques si byo, utaribumukinishe wamureka agakomeza yicaye.”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ngo ashyira mu kibuga umukinnyi abona ukwiye kujyamo. Nyuma yarambwiye ngo ashaka ko nsimbura Jacques ku bukapiteni ndamubwira ngo ntabwo nabyemera. Twatangiye kudahuza no kwisanzura biragabanyuka. Dushwana twabwizanyije ukuri ku bintu byose, mbimubwira imbere y’abakinnyi bose uburyo hari abo afata nabi.”

Manishimwe Djabel wari wongereye amasezerano y’imyaka ine mu 2021, yavuye muri APR FC atijwe Mukura VS muri Kanama 2023 nyuma y’uko iyi kipe yari itangiye gukoresha abanyamahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *