Ad
Ad
Ad
Ad

Chairman wa APR FC yavuze ku bakinnyi bavuye muri Rayon Sports bashinjwa ruswa

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ku bakinnyi baguzwe muri Rayon Sports nyuma y’uko bamwe mu bari muri Gikundiro babashinje kurya ruswa no kwitsindisha mu minsi ya nyuma ya Shampiyona.

APR FC ni imwe mu makipe yamaze gushyira ku murongo ibirebana n’abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha, aho yiyongereyemo abakinnyi bashya biganjemo abitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda iheruka.

Muri abo harimo abakiniraga Rayon Sports ari bo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Fitina Omborenga wagarutse muri iyi kipe akanashimangira ko atabayeho neza muri Gikundiro ashinjwa kurya ruswa.

Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, yavuze ko gusinyisha abakinnyi bavuye muri Rayon Sports bidasobanuye ko yari yabaguze ngo bitsindishe, ahubwo ko ari bo beza bari bari ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda.

Ati “Njye numva kuba Rayon Sports ihari, ari amahirwe ya APR. Kuba APR FC ihari na yo ni amahirwe kuri Rayon Sports. Ndayikunda kandi nanayifasha pe, aho byashoboka.”

“Kuba wavuga ngo narabateguye ngo mbagure, namuteguye n’abandi bamutegura. Muri APR FC uwo muco ntabwo tuwujyamo, sinagura umuntu. Ese bariya bana twaguze ku myanya yabo ni inde ubarusha? Kandi n’imyaka yabo iracyari mike.”

Avuga kuri myugariro Omborenga Fitina wagarutse muri iyi kipe Brig. Gen. Déo Rusanganwa, yavuze ko ari umukinnyi wafasha bagenzi be bari hasi, bakagera ku rwego rwiza.

Ati “Kugarura Omborenga wamenya naramuzaniye iki? Yaza agafasha abari hasi kuko umwanya we ukinaho umwana ukiri muto. Ntitwari kuzana abanyamahanga kuko dufite benshi. Twabazanye kugira ngo dushake ibisubizo by’ibibazo dufite.”

Mu kiganiro yagiranye na RBA kandi, Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze no ku kibazo cy’Umunya-Burkina Faso, Namely Raouf Dao, aho yahamije ko abamusinyishije muri Singida Black Stars yo muri Tanzania ari ’abatekamutwe’, dore ko ibyangombwa bye byose yamaze kubibona.

APR FC ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *